Burundi/Rugajo:Umupolisi yarashe umutarage aramwica nyuma yo kwanga kumugurira inzoga

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years

Umupolisi uzwi ku izina rya Mwarabu wakoraga kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Mugina mu ntara ya Cibitoke, yishe arashe umugabo witwa Didace Nsanze amusanze mu kabari.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yarasiwe i Rugajo mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2019 abari bahari bakavuga ko uwishwe yinjiye mu kabari umupolisi aza amukurikiye, amurasa ubwo yari yanze kumugurira byeri.

Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi,ngo uwo mupolisi yatawe muri yombi, ubuyobozi bwa Polisi muri Mugina nabwo buremeza aya makuru ndetse bukavuga ko uyu mupolisi azashyikirizwa ubutabera akaryozwa iki cyaha ashinjwa.

Abaturage barasaba ko uyu mupolisi yahanwa by’intangarugero ngo bikabera n’abandi isomo. Uwishwe yakomokaga mu Ntara ya Ngozi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years