Burundi : Polisi yafashe umugore wibye uruhinja rw’amezi 3 rwaho bari bamucumbikiye[ REBA AMAFOTO ]

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years

Polisi yafashe umugore wibye uruhinja rw’amezi 3 rwaho bari bamucumbikiye ashaka kujya gushimisha umugabo we wamuhozaga ku nkeke avugako atabyara,Uy’Umugore witwa Hakizimana Odette .

Uyu mugore avugako yacunze Se na Nyina b’uy’umwana basinziriye ajya mu cyumba cyabo agaterura uyu mwana waruryamye hagati y’ababyeyi be agahita amutwara muri iryo joro.

Ntigirinzigo Tharcisse na Niyonkuru Jacqueline, ababyeyi b’uyu mwana w’amezi atatu, basanzwe batuye mu Kamenge mugihugu cy’i Burundi, bavugako uyu mwana bamubuze taliki ya 4 Mutarama 2020, atwarwa n’uyu mugore bari bahaye icumbi mu ijoro.

Odette ubwo yerekanwaga n’igipolisi mu gihugu cy’i Burundi yemeye koko ko yibye uyu mwana amukuye hagati y’ababyeyi be mu ijoro, ariko akavuga ko nta bundi bugome yari afite ahubwo ari uko yabuze urubyaro ndetse umugabo we akaba yamuhozaga ku nkeke kuko atabyara.

Odette yafatiwe ahitwa Rumonge yerekeza aho bita Lac Nyanza, ngo uru ruhinja yari arushyiriye umugabo we w’umunye-Congo wari waravuzeko atazigera amuha ku mitungo ye mu gihe atarabyara.






Muhabura.rw

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years