Burundi: Perezida w’Ishyaka CNDD-FDD yikomye Ububirigi ndetse n’U Rwanda rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi
- 29/10/2015
- Hashize 9 years
Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ukwakira I Burundi hasohotse itangazo ry’Ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD ryihanangiriza igihugu cy’Ububirigi rinasaba ko iki gihugu cyareka gukomeza gukangurira ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi gufatira ibihano bikomeye iki Gihugu cy’Uburundi ikindi kandi iri tangazo rivuga ko n’U Rwanda ari kimwe mu bihugu biri gutesa Uburundi.
Amakuru dukesha Radio France International Dukesha iyi nkuru ivuga ko Kugeza ubu umwuka utari mwiza hagati y’ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe n’ishyaka CNDD-FDD n’abafatanya bikorwa babwo udateze kongera kumera neza vuba. Nyuma y’uko EU ihisemo gufasha impunzi zahungiye mu Rwanda n’ahandi aho gufasha ubutegetsi, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ntirihisha ko ibi bintu bitarishimishije na gato. Kuri perezida w’iri shyaka, Pascal Nyabenda, ngo iki cyemezo cya EU muri rusange n’u Bubiligi by’umwihariko kigaragaza ko bashyigikiye gusa imbaraga zifuza kugirira nabi guverinoma y’u Burundi. Bwana Nyabenda agera n’aho ashinja EU gushing no gutera inkunga indi guverinoma y’u Burundi hanze y’igihugu, aho avuga ko izo mbaraga zikoreshwa na bamwe mu Babiligi n’Abanyaburayi zidafasha abaturage b’u Burundi. Yakomeje agira ati: “N’ikigaragaza ko ubukoloni bushya buniga bugashwanyuza burimo gukorerwa abaturage b’Abarundi”
Pascal Nyabenda yakomeje yibasira Afurika Yunze Ubumwe, aho yavuze ko atangazwa n’umuhamagaro wa’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU uhamagarira u Burundi gusubira mu biganiro. Yavuze ko CNDD yatunguwe no kumva aka kanama ka AU kavuga ko ibyavuye mu matora aheruka mu Burundi bikwiriye gushyirwa ku ruhande ahubwo guverinoma igashyikirana ngo n’abashatse kuyihirika i Kampala. Nyabenda avuga ko ibyo biganiro imbaraga zisenya zishaka kujyana i kampala nta kindi kibiri inyuma usibye kwanga ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage.
Nyabyenda Pascal:Photo RIF
Kuri we, ngo iki cyemezo nticyumvikana kandi ngo ntikibereye igihugu gisohotse vuba mu matora ngo yabaye mu mutuzo n’ubuhanga butigeze bugaragara ahandi. Aho ngo aya matora yabaye mu mucyo, no mu bwisanzure abaturage bakerekana ko ubutegetsi ari bo babutanga. Ku kijyanye n’uko mu Burundi hashobora koherezwa ingabo z’amahanga, ishyaka CNDD rivuga ko ibi ari nko gutera ubwoba kubera ko igihugu kitari mu ntambara. Ngo izo ngabo ahubwo zakagombye koherezwa mu Rwanda zikajya kugenzura ibigo bitangirwamo imyitozo ya gisrikare ihabwa abaterabwoba bitegura gutera u Burundi. Yaboneyeho guha gasopo u Rwanda anaruhamagarira kutivanga mu bibazo by’Abarundi.
Ikindi twabibutsa ni uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nyamara aherutse gutangaza ko u Rwanda rwahisemo kugenza make muri iki kibazo, ndetse akavuga ko ikibazo cy’u Burundi ari u Burundi atari u Rwanda.Src:RFI
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw