Burundi: Nyuma y’imyigaragambyo yamagana u Rwanda n’ubundi ibitero byakomeje umurego

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years

Umujyi wa Bujumbura mu Burundi, kuri uyu wa mbere wibasiwe n’ibitero bya gerenade, aho abantu barenga babiri bapfuye abandi benshi barakomereka.

Umuwe mu baturage batuye muri uyu Mujyi waganiye n’Itangazamakuru , aravuga ko abantu bafite gerenade bazijugunye mu baturage bari mu isoko. Uyu mutangabuhamya avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagize ati “Muri iki gitondo haturikiye gerenade mu isoko rya Ngagara mu Mujyi wa Bujumbura, abantu babiri barapfa. Izindi gerenade 2 zaturikiye mu mujyi rwagati aho abantu 11 bakomeretse bikomeye, ikindi gitero cya gerenade kandi cyabereye ahitwa mu Buyenzi aho abantu batatu nabo bakomeretse cyane.”

Kuva muri Mata 2015, u Burundi buri mu bibazo by’umutekano muke nyuma y’aho Perezida Nkurunziza yemeye kongera kwiyamamaza. Hagati aho umuryango w’ubumwe bw’uburayi nawo umaze kwemeza ko ugiye gufatira ibihano u Burundi. Mu nama idasanzwe yabaye kuri uyu wa mbere, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu muryango Federica Mogherini. yagize ati “Twiteguye gufatira ibihano iki gihugu n’abandi bose bakomeje kwanga kumvikana ngo ubwicanyi buhagarare, abandi nabo bagira uruhare muri ubu bwicanyi bagiye gufatirwa ibihano.”

Ibi kandi bikomeje nyuma y’Uko iki gihugu cy’U Burundi mu mpera z’iki cyumweru cyatangije gahunda yo kwamagana u Rwanda mu bibazo by’u Burundi gusa nyamaze igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugaragaza ko nta hantu na hamwe gishaka guhurira ndetse no kwivanga muri Politiki y’igihugu cy’u Burundi ndetse na Leta ya Perezida Nkurunziza.

Yanditswe na Akayezy Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years