Burundi: Kamarampaka itumye imiryango itari iya Leta yitabaza AU

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years

Ukwezi kumwe gusa niko kubura ngo mu Burundi habe kamparampaka ishobora guha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kuguma ku butegetsi bityo imiryango itari iya Leta ikorera muri iki gihugu ifite yatangiye kugira impungenge aho yitabaje Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ngo ubafashe winjire muri iki kibazo babona cyararenze imipaka.

Ku ruhande rw’abagize imiryango itegamiye kuri Leta baremeza ko iyo kamarampaka igiye gusubiza ibintu irudubi aho ishobora kunyuranya n’amasezerano ya Arusha bafataga nk’ izingiro ry’ amahoro, ubwiyunge no guhererekanya ubutegetsi hagati y’ Abatutsi n’ Abahutu muri iki gihugu.

Abo mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza ntibashyigikiye iyo kamarampaka iteganyijwe mu kwezi kumwe kuri imbere.

Umunyamabanga mukuru wa FOCODE Janvier Bigirimana ashingiye kubyo Benjamin Mkapa yatangaje yasabye ko Afurika yunze Ubumwe yinjira muri dosiye y’ u Burundi

Igihe kirageze ngo Afurika yunze ubumwe yinjire muri iyi dosiye.

Umuhuza mu biganiro by’ Abarundi Benjamin Mkapa umaze imyaka ibiri ayobora ibiganiro ubwo yavugaga icyo yagezeho yagaragaje ko ntacyo ibiganiro birageraho avuga ko byatewe ni uko abakuru b’ ibihugu bya EAC banze kumutera ingabo mu bitugu.

Nk’uko RFI yabitangaje ngo Benjamin Mkapa aherutse kuvugira mu ruhame ko babuze ubufasha bwa EAC yongeraho kandi ko na AU yagira icyo ikora

Benjamin Mkapa yagize ati “Twabuze ubufasha bw’ abakuru b’ ibihugu bya EAC, igihe kirageze ngo twagure imitekerereze hanyuma Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe udufashe kumvisha Nkurunziza n’ubutegetsi bwe ko bagomba kuganira n’ abatavugarumwe nawe nta mananiza”

Ibi kandi birimo kuba, mu gihe hashize imyaka ibiri Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba EAC ariwo uyoboye ibiganiro byo gukemura ikibazo cya politiki mu Burundi gusa nta kiragerwaho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years