Burundi: Intambara ikaze hagati y’abasirikare n’abapolisi

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko n’iz’umutekano zirashinjwa kuba ari zo nyirabayazana y’ihungabana ry’umutekano mu Ntara ya Cankuzo ho mu gihugu cy’u Burundi, nyuma y’aho abasirikare n’abapolisi basubiraniyemo mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize, aho ngo kwiyemera n’umujinya ari byo ntandaro y’ubwimvikane bukeya hagati y’izi nzego. Abapolisi bane bakomerekeye bikomeye muri uku guhangana.



Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA yo mu Burundi, iravuga ko guhangana hagati y’abasirikare n’abapolisi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize, ubwo abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Mutukura bajyaga kwica akanyota mu kabari kazwi nka Chez Vital gaherereye kuri Avenue Muyinga.

Amakuru agera kuri uru rubuga aturuka muri Cankuzo, avuga ko abapolisi baje kwinjira muri aka kabari bagatanga itegeko ryo gufunga akabari ndetse basaba abakiriya bari barimo n’abo basirikare gutaha. Aya mabwiriza ariko abasirikare banze kuyumva bavuga ko nabo bashinzwe umutekano.

Amakuru akomeza avuga ko abapolisi barakaye bagafata amacupa arimo inzoga za ba basirikare bakazimena, maze abandi nyuma yo kubona ko basuzuguriwe mu ruhame, bagaruka ku munsi wakurikiye bari kumwe n’abasirikare bagenzi babo bo kubafasha.

Ngo ubwo hari ahagana saa 9h00 z’ijoro, aba basirikare bagarutse muri ka kabari ari agatsiko ndetse na ba bapolisi bari babameneye inzoga bahari. Amakuru avuga ko habayeho gutera ibipfunsi ndetse n’amabuye mu gihe cy’iminota nka 20 mbere y’uko komiseri wa polisi mu ntara atabara agahosha iyo mirwano akoresheje kurasa mu kirere.

Urusaku rw’ayo masasu rwanatumye abaturage bagira ubwoba bbihisha mu mazu bazi ko byakomeye dore ko ngo abo basirikare nabo baje kugenda barasa mu kirere kugeza bageze mu kigo.

Iyi nkuru irasoza ivuga ko muri iyo mirwano abapolisi bane bakomeretse barimo ushinzwe ibikoresho bakunze kwita De corps mu rurimi rwa gisirikare, bivugwa ko yakomeretse ndetse bikomeye akajyanwa mu Bitaro bya Cankuzo.

Yanditswe na muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years