Burundi: Ibivugwa ku nkuru yo gushaka gushimuta Colonel Muporo

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 7 years

Ku makuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ku munsi w’ejo zivuga ko muri gereza ya Gitega hiriwe Ubwoba ku bahafungiwe, ayo makuru yavugaga ko Colonel Hatungimana Léonidas bakunze kwita Muporo usanzwe apfungiwe muri iyo gereza ko haba hari haje abantu kugira ngo bamushimute , umukuru w’iyo gereza bwana alexis Manirakiza arabeshyuza ibyo bihuha.

Alexis Manirakiza yatangaje ibintu ukuntu byagenze, yavuze ko nk’uko bisanzwe biri mu mirimo yabo ya buri munsi, abagize komisiyo ya discipline muri Minisiteri y’umutekano no ku rwanya umwanzi hamwe no kwitaho abahoze k’urugamba MDNAC , ngo yashatse kubonana na Colonel Muporo nk’uko bisanzwe bigenda ku mpfungwa zose z’abasirikare baba baramaze gucirirwa urubanza. ngo niko byabaye kuri bwana Colonel Muporo yanga kubitaba, nuko iyo komisiyo ibonye yanze kuyitaba yahise isubira inyuma batabonanye.

Nk’uko Alexis akomeza abitangaza , avuga ko iyo komisiyo ngo yari yaje aho kuri gereza nkuru ya Gitega yakurikije amategeko asabwa , ikaba ngo yari isanzwe ifite uruhushya rwa Minisiteri y’ubutabera ruyemerera kubonana n’impfungwa, kandi ngo n’umukuru wa gereza akaba yari yamaze kubimenyeshwa nkuko ikinyamakuru indundi ducyesha iyi nkuru kibitangaza, mbere y’uko azasurwa, naho icyari kizanye iyo komisiyo nticyashoboye kumenyekana.



Gereza ya Gitega hiriwe Ubwoba ku bahafungiwe, ayo makuru yavugaga ko Colonel Hatungimana Léonidas bakunze kwita Muporo usanzwe apfungiwe muri iyo gereza ko haba hari haje abantu kugira ngo bamushimute

Yanditswe na Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 7 years