Burundi: hatoraguwe Imirambo itatu mu mugezi wa Muzazi

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Ukwakira 2015 I Bujumbura mu Burundi nibwo hagaragaye imirambo itatu y’abantu bivugwa ko Umurambo umwe wasanzwe ahitwa Nyabunyegeri muri Komini Mutimbuzi naho uwundi usangwa ku nkengero z’umugezi wa Muzazi utandukanya Bubanza na Bujumbura n’undi murambo wa gatatu usangwa kure cyane n’ubundi ku nkengero z’uwo mugezi.

Nk’uko Umuvugizi wa polisi muri ako gace yabwiye Iwacu Burundi news ko ko iyo mirambo yari iboshye ndetse umwe muri yo byagaragaraga ko mbere yo kumwica bamukubise ubuhiri mu mutwe. Yagize ati:” ntabwo abaturage babashije kumenya iyo mirambo ari bande ariko ipperereza ryatangiye kugira ngo tubanze tumenye imyirondoro yabo tunamenye aho bakomoka.”

Mu gihugu cy’u Burundi abantu bakomeje kwica umusubizo nta joro cyangwa umunsi ushira hatumviswe inkuru mbi y’abishwe ndetse abaturage baba muri iki gihugu bo bavuga ko abicwa bakamenyekana aribo bacye ugereranyije n’abapfa ntibimenywe n’itagazamakuru.

Ibi byose birimo kuba nyuma y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza Bakomeje kugenda bateza umutekano muke hariya mu gihugu cy’Uburundi ndetse ari nako bagenda bica abaturage yaba n’abadafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years