Burundi: Hari abamenye abantu babo mu mibiri irenga 250 yabonywe mu Kamenge

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years

Amagufa y’abantu bari hagati ya 250 na 270 yabonywe mu gace ka Kamenge mu mujyi wa Bujumbura yerekanywe uyu munsi nyuma y’ukwezi acukurwa, abantu bamwe bagize agahinda bamenye ababo.

Amagufa y’aba bantu yabonetse hagati mu kwezi gushize ubwo aha hantu (quartier) hatuwe hari hagiye kubakwa.

Komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge mu Burundi ivuga ko aba ari abantu bishwe mu makimbirane ya politiki yabaye hagati ya 1993 na 1996.

Iyi komisiyo ifite mu nshingano gukora iperereza ku hantu habonetse ibisigazwa by’abantu hakamenyekana ukuri ku byabaye hagamijwe ubwiyunge.

Imirimo yo kuyivana aha yatangiye tariki 16/12/2019 irangira ejo ku cyumweru nk’uko Noah Clément Ninziza umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo yabibwiye BBC Gahuzamiryango.

JPEG - 65.4 kb
Babonetse ahantu hari hagiye kubakwa muri ’quartier’ ya Kemenge ahahoze isoko

Hari abamenye ababo…

Ninziza avuga ko hari abantu basanze bafite ibibaranga bituma hari ababo babamenya.

Ati: “Hari abashoboye kubona abantu babo, bamwe harimo abariraga, abandi bavuga ko bazagaruka. Uyu munsi byari ubwa mbere ngo dufungurire abantu baze berebe”.

Aba bantu bazashyingurwa by’agateganyo mbere yo kubashyingura mu cyubahiro babanje kuvugana n’abantu bashobora kubona ababo bagahitamo kubahamba nk’uko Ninziza abivuga.

Ubutegetsi bw’umujyi wa Bujumbura buvuga ko abaturage basabye ko haba ikiriyo cyo kwibuka ababo bishwe bagashyirwa aha hahoze ari mu isoko rya Kemenge.

Hari ubutabera abishwe bazabona?

Nyuma y’ihirikwa ku butegetsi no kwicwa kwa Perezida wari watowe Melchior Ndadaye mu 1993 u Burundi bwinjiye mu ntambara n’ubwicanyi bishingiye kuri politiki n’ubutegetsi bishyirwa hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko kugeza mu 2005 abantu bagera ku bihumbi magana atatu (300,000) bishwe muri iyi ntambara n’ubwicanyi mu Burundi.

Ninziza avuga ko nyuma yo kubona imibiri nk’iyi bakira abantu bafite icyo bazi cyangwa babuze ababo bakabumva.

Ati: “Nyuma dukora amatohoza ngo tumenye uwabikoze kugira ngo dufashe abantu kwiyunga ariko babanje kumenya icyabaye”.

Mu buryo bushoboka haraba amatohoza, ibishoboka kumenyakana bikamenyekana, ibidashoboka nta kundi ariko twashobye kumenya aho tugarukiriza”.

Kuri iyi mibiri yabonywe mu Kamenge,Ninziza avuga ko kugeza ubu aribwo bakihafungura amatohoza agiye gukomeza kuko hari ibyo bataramenya ku byabaye hano.

Imibiri y’abantu benshi bishwe cyera bagashyirwa hamwe iyi komisiyo imaze kuyibona mu bindi bice nka Mabanda, Makamba, Mwaro, Ngozi muri Ndurumu n’ahandi.

Ninziza avuga ko hari ahandi bagiye babona abantu benshi baruta ababonywe ubu mu Kamenge.

Sindayiheba Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years