Burundi: Amagambo Charly na Nina babwiye abasore yatumye kwihangana byanga
- 06/01/2017
- Hashize 8 years
Indirimbo Face to face yaririmbwe n’abahanzikazi Charly na Nina irimo amagambo akomeye ashobora gutuma umusore uyabwiye ata umurongo .
Inyuma y’indirimbo Owooma bakoranye n’umugande, abaririmbyikazi Charlotte Rulinda bazwi nka Charly hamwe na Fatuma Nena Muhoza uzwi nka Nina bashyize hanze indi ndirimbo gashyashya bise Face to face.
Iyi ndirimbo Niy’urukundo irimo umudiho wa Zouk ikamara iminota igera kuri 3 yumvikanamwo indimi zitandukanye zirimwo ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza kimwe n’ikigande.
Charly and Nina bakaba basaba umusore ko yabegera bugufi akabakorakora, akaba hafi yabo imbonankubone. Charly we avuga ko uwo musore ari igitangaza, umunsi n’umunsi bakabona yasaze.
Face to face Buck to buck,
dance avec Moi,
Face to face Buck to buck,
Just toi est Moi,
Face to face Buck to buck,
Touche Moi Baby,
Face to face Buck to buck,
Et Puis Caresse Moi
kanda hano wumve indirimbo yitwa Face to face
Nina we ngo amushaka ko amubera umuyobozi (Guide) kuko uwo musore avuga urukundo amukunda kandi akongera akanabishyira mu bikorwa. Kubwa Fatuma ngo nta wundi yifuza ko amuba hafi. Ibyavugwa byose we akabishaka bari babiri gusa.
twabibutsa ko bano bakobwa bamenyekanye cyane nyuma y’indirimbo Indoro bakoranye na Big Fariouz, kuva icyo gihe Indirimbo zitandukanye bamaze gusohora nta nimwe itakimenyekana cyane.
TV Presents Miss Burundi 2016-2017
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw