Burundi: Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi batabaje Loni

  • admin
  • 11/10/2016
  • Hashize 8 years

Mu itangazo ryashyizwe ahagaraga na batavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Buburundi bibumbiye muri CNARED bagaragaje ko bahangayikishijwe bikomeye n’imyifatire itari myiza ikomeje kugaragara kuri Leta muri iy’ minsi I Bujumbura, ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

CNRED kandi ngo ihangayikishijwe ni icyemezo leta yafashe cyo kwivana mu rukiko mpuzamahanga, ruhana ibyaha rw’IRAHE, CPI.

Uyu muryango ukaba usaba Umuryango w’abibubye kugira icyo ukora hakiri kare, kuko ngo utinze ho gato abaturage bakwicwa bagashiraho .

Nk’uko urubuga www.indundi.com rukomeza rubitangaza ngo umutekano, w’ikigihu umeze nabi n’ubwo ubutegetsi buhamya ko igihugu cyabo cyuzuye amahoro.

Uyu muryango utanze iri tangazo nyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa mu gihugu cy’uburundi, bukererwa bamwe mu bayobozi b’amashayaka atavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza.

Mu cyegeranyo giherutse gusohorwa cyagaragaje umubare w’abarundi bakomeye muri Politiki bamaze kwicwa, kunyerezwa ndetse no gufungwa bazira akarengane.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2016
  • Hashize 8 years