Burundi: Abagera kuri miliyoni 2.3 bo mu ntara ndetse na Bujumbura bashonje cyane – FAO

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years

Yerekana ko ibihugu 36 ku Isi harimo 28 byo muri Afurika bikeneye inkunga y’ibiribwa biturutse mu bindi bihugu.

Raporo ya FAO, ivuga ko mu Burundi abagera kuri miliyoni 2.3 bo mu ntara za Kirundo, Muyinga, Rutada, Makamba ndetse no mu bice by’icyaro bya Bujumbura bashonje cyane.

Muri Ethiopia, amapfa yatubije umusaruro w’ubuhinzi bituma abagera kuri miliyoni 9.7 bibasirwa n’inzara ikomeye. Raporo yagaragaje ko muri Uganda abagera ku bihumbi 393 mu gace ka Karamoja bashonje bikomeye bitewe n’imvura yaguye nabi.

Ivuga ko amakimbirane muri Nigeria na Sudani y’Epfo ndetse n’amapfa aturuka kuri El Niño byagabanyije umusaruro, bigatuma ibiribwa bibura muri Afurika mu mwaka wa 2016.

Mu mpera za Werurwe 2016, abaturage babarirwa mu bihumbi 28,600 bo muri Centrafrique bahungiye muri Congo Brazzaville, mu gihe ababarirwa muri miliyoni 5.9 bo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashegeshwe n’amakimbirane yo muri izo ntara bakeneye ubufasha bwihuse.

Abarenga miliyoni 4.8 barashonje cyane kubera imvururu zo muri Sudani y’Epfo, guhagarika ubucuruzi n’ibiciro byiyongereye ku masoko.

Ababarirwa mu bihumbi 640 muri Kenya cyane cyane abo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba n’abo mu Majyepfo y’Uburasirazuba mu bice bitunzwe n’ubworozi cyane, barashonje bikomeye bitewe n’imvura nkeya yaguye muri Werurwe kugeza Gicurasi.

Muri Ethiopia, amapfa yatubije umusaruro w’ubuhinzi bituma abagera kuri miliyoni 9.7 bibasirwa n’inzara ikomeye. Raporo yagaragaje ko muri Uganda abagera ku bihumbi 393 mu gace ka Karamoja bashonje bikomeye bitewe n’imvura yaguye nabi.

Ku Rwanda FAO, igaragaza ko mu bihugu 28 bya Afurika bikeneye imfashanyo y’ibiribwa mu buryo bwihutirwa, u Rwanda rutarimo.

Iyo raporo ivuga ku miterere y’umusaruro n’ibiribwa muri Nzeri 2016, yerekana ko ibihugu 36 ku Isi harimo 28 byo muri Afurika bikeneye inkunga y’ibiribwa biturutse mu bindi bihugu.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years