Buriya abantu bakigendera mu moko, ni abarwayi -Mgr Nzakamwita

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba akaba n’umurinzi w’igihango Musenyeri Servelien Nzakamwita, aravuga ko abantu bakigendera ku moko n’inzangano ababona nk’abarwayi bakwiye gusabirwa no kuvurwa

Mu 2015, Musenyeri (Mgr.) Servelien Nzakamwita yagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa yakoze by’indashyikirwa bijyanye no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mu bikorwa yakoze harimo kubabarira abamwiciye, guhuza Abanyarwanda bari bahungutse bavuye muri Tanzania n’abari bavuye muri Uganda, kubakira no gufasha abantu benshi barimo n’abamwiciye.

Mgr. Nzakamwita avuga ko ibyo bikorwa byatumye abantu barebanaga ay’ingwe bongera kubana neza barubakirana, bagabana n’amasambu ku neza. Uretse ko nyuma abari baravuye muri Uganda bo ngo baje kubona andi masambu mu cyahoze ari Umutara amasambu yandi bari barahawe bayasigira abayahoranye.

Mgr. Nzakamwita asanga imbaraga zashyizwe mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge zaratanze umusaruro, ku buryo ubu ngo abakigendera ku by’amoko we ababona nk’abarwayi.

Agira ati “Buriya abantu bakigendera mu kintu cy’amoko, mu kintu cy’inzangano buriya ni abarwayi ni abo gusabirwa ni abo kuvuzwa.”

Mgr Nzakamwita yapfushije abavandimwe be batatu bishwe n’abari abaturanyi babo mbere gato y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira. Icyo gihe, ahubwo yarimo gukorerwa igeragezwa mu cyahoze ari Byumba.

Jenoside imaze kurangira mu myaka ya 1997 na 1998, afatanije n’inzego z’ubuyobozi zariho bubakiye Abanyarwanda bari bahungutse bavuye muri Tanzania barimo n’abari baramwiciye abe.

Abaturage babana na Mgr Nzakamwita bavuga ko batatekerezaga ko yari kwirengagiza ibyo abantu bamukoreye ngo arengeho abubakire.

Nyirahabimana Verena wo mu kagari ka Karujumba mu murenge wa Kiyumbe aho umuryango wa Mgr Nzakamwita wari utuyemo amutangira ubuhamya.

Ati “We ntabwo yatugaragarije umujinya w’uko twamwiciye. Twe twari tuzi ngo ntabwo yashobora kutwubakira,…kuko no mu bamwiciye bavaga muri kano kagari ka Karujumba ariko yaratwubakiye twese, tumera neza ntitwanyagirwa.”

Nsengimana William nawe wo muri aka kagari avuga ko abaturage benshi bubatswe no kubona umuntu wiciwe abe abirengaho we agafasha abantu bose harimo n’abo bamwiciye.

Muri icyo gihe kandi ngo hari n’abandi Banyarwanda bari bahungutse bava mu gihugu cya Uganda barimo abahunze mu 1959. Ngo byari bigoye kubabanisha n’izo mpunzi zindi zarimo ziva Tanzania nyuma y’uko umutekano ugarutse mu gihugu.

Mgr Nzakamwita ati “Twahimbye igitekerezo cyo kubahuza kugira ngo bumve ko bose babaye impunzi badakwiye gukomeza kubabazanya ahubwo ko bahozanya.

Tumaze kubamara ubwoba noneho turababwira tuti ‘umva mwese dore mwabaye impunzi none murahungutse muje mu rwanyu reka mufatanye mubane mugabane amasumbu buri wese agire aho atura n’aho ahinga’.”

Nk’uko abaturage babivug na, ndetse na Mgr Nzakamwita nawe akabihamya, ngo abanye neza n’abaturage bo muri aka gace karimo abamwiciye. Ndetse ngo ninabo bamutanzeho umukandida mu barinzi b’igihango we atabizi.

Mu bice bitandukanye biherereye muri Dioseze ya Byumba ariyo Mgr Nzakamwita abereye umushumba hubatswe inzu zisaga 2 000 zatujwemo abari barahungiye muri Tanzania. Zubatswe mu bice bya Ngarama, Gituza, Bungwe ndetse n’ibice byo muri Paruwasi ya Rukomo.

Chief editor

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years