Buri nshuro nitabiriye Expo sinjya mbura agashya nzana- Sina Gerard

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years

Imurikagurisha Mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali , Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa Mpuzamahanga baravuga ko kuri iyi nshuro bigaragara ko hari intera nziza imaze kugerwaho mu mitegurire yayo kuko n’imyubakire y’aho bamurikira yahindutse

Aganira na MUHABURA.RW Sina Gerard yavuze ko Expo 2018 itangiye neza ugereranyije z’izo mu myaka yashize kuko abakiliya babonetse ari benshi mu ntangiriro ndetse bagatangira kugura ku bwinshi.

Sina Gerard, Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso izwi nka ‘Nyirangarama’, akaba yitabiriye Expo inshuro 21 zose, yavuze ko kuri iyi nshuro bigaragara ko hari intera nziza imaze kugerwaho mu mitegurire yayo kuko n’imyubakire y’aho bamurikira yahindutse.

JPEG - 113.5 kb
ina Gerard, Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso izwi nka ‘Nyirangarama’ yerekana igare yazanye muri Expo 2018

Yagize ati “Mu gihe cyashize twakoreshaga amahema gusa ariko ubu urabona ko dukoresha ibyuma n’ibiti tukubaka inzu zigerekeranye kugira ngo ubutaka butoya tubukorereho byinshi. Natwe ubwacu nk’abamurika tumaze gutera imbere”.

Yakomeje agira ati “Buri nshuro nitabiriye sinjya mbura agashya nzana, ubu noneho nazanye (indyoshyandyo) bakunda kwita “Mayonnaise” nise AKO, ikozwe mu magi kugira ngo umusaruro w’amagi dushobore kuwugurisha ku Isi yose”.

Asoza yasabye abanyarwanda n’abanyamahanga kugana Entreprise Urwibutso bakihera ijisho ati: Icyo nsaba abanyarwanda n’abanyamahanga ni ugufata agakoni bagahaguruka bakagera aho dukorera kuko tuba tubafitiye ibyiza kandi i by’Iwacu( Made in Rwanda)”.

Expo 2018 yitabiriwe n’abamurika barenga 400 baturuka mu bihugu 23 byo ku migabane itandatu y’isi, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Robert Bapfakurera. Abamurika biganjemo abakora ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro, ibikomoka ku buhinzi, ubugeni, ubukerarugendo, serivise z’ibigo by’imari, iby’itumanaho n’ibindi.

JPEG - 338.2 kb
Sina Gerard asobanurira Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente n’abandi bayobozi uko Entreprise Urwibutso ikora igare mu biti

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera yavuze ko iri murikagurisha rigenda ritera imbere ku buryo bugaragara n’umubare w’abaryitabira ukiyongera buri mwaka.

Yagize ati “Aya ni amahirwe abikorera baba babonye yo kumenyekanisha no kugurisha ibyo bakora. Umubare w’abamurika wavuye ku bantu 80 mu 1997 bagera kuri 400 mu 2018. Ukwiyongera kw’abamurika bivuze ko imirimo yiyongera n’ubufatanye bw’abashoramari bukiyongera. Abasura expo bavuye kuri 430 ku munsi mu 1998 bagera ku bihumbi 17 mu 2017 ndetse bagera hagati y’ibihumbi 25 na 30 mu mpera z’icyumweru”.




Ubwo yatangizaga Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 21 (Expo 2018) ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, Dr Ngirente yijeje abamurika ibikorwa ko Guverinoma izakomeza guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.

Yagize ati “Intego nyamukuru y’iri murikagurisha ni uguteza imbere ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga hanagabanywa ibitumizwayo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange. Imibare igaragaza ko ibyoherezwa hanze bigenda byiyongera, intego yacu ikaba ari ugukomeza kubyongeraho 17% buri mwaka kugeza mu 2024.”

Yongeyeho ko ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kandi ko iri murikagurisha mpuzamahanga akaba ari ingenzi mu kugera ku ntego kuko rihuza abakora ibintu bitandukanye harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakigiranaho banungurana ibitekerezo.


Dr Ngirente yabwiye abikorera bo mu Rwanda ko bakwiye kubyaza umusaruro iri murikagurisha, abibutsa ko gukora ibintu byiza ari byo bizabashoboza guhangana ku isoko mpuzamahanga, anakangurira Abanyarwanda bose gusura iri murikagurisha.

Misitiri w’Intebe yahaye ikaze by’umwihariko abanyamahanga bitabiriye Expo 2018, abibutsa ko u Rwanda ari igihugu cya mbere mu korohereza ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba rukaba ku mwanya wa kabiri muri Afurika yose.

Iri murikagurisha Mpuzamahanga rya 21 ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikazarangira ku wa 15 Kanama 2018. Rifite n’umwihariko mu kwinjiza abantu kuko mu myaka ishize abantu binjiraga baguze itike z’impapuro bigatwara igihe mu kuzigenzura ,ubu noneho kwinjira birihuta kuko abantu bishyura amafaranga 500 yo kwinjira bakoresheje ikarita isanzwe ikoreshwa mu kwishyura mu modoka zitwara abagenzi izwi ku izina rya ‘Tap&Go.

Yanditswe na Ubonabagenda Youssuf

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years