Burera:Yasimbutse umugezi agwamo umwana yari ahetse yitaba Imana

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ejo ku wa 3 Mata ubwo Umugore witwa Izabayo Olive w’imyaka 21, utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, yari avuye gushyingura mu mudugudu wa Kigote mu kagari ka Gisizi, mu murenge wa Gahunga, yageze ku mugezi witwa Nyabyungo asanga wuzuye kubera imvura agerageaje kuwusimbuka yituramo umwana yari ahetse yahise atemba nyuma bamubona yamaze kwitaba Imana.

Yageze ku mugezi utemba wa Nyabyungo ugira amazi iyo imvura yaguye mu birunga hari saa kumi n’imwe z’umugoroba, Izabayo yarahageze asanga wuzuye, yigira inama yo gusimbuka, agwamo aratabaza, abamutabaye ariko ntabwo babashije gutabara uwo yari ahetse.

Bizimana Ildephonse Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, yavuze ko Izabayo yaguye mu mugezi wa Nyabyungo, ariko umwana yari ahetse wari ufite amezi 9 akaza kubonwa nyuma y’iminota 50 yashizemo umwuka

Bizimana Ildephonse yagize ati “Uwo mugore yari avuye gushyingura, ageze ku mwuzi wa Nyabyungo asanga wuzuye, we yahisemo kuwusimbuka ariko ntibyamuhira agwamo, umwana yari ahetse we yahise atemba, Izabayo rero yatabaje abantu babasha kumukuramo, gusa umwana we yari yatembye”

Umunyamabanga nshingwabikorwa yakomeje avuga ko bakomeje gushakisha uwo mwana hafi aho, gusa ngo mu minota 50, saa kumi n’ebyili uwo mwana yabonywe yashizemo umwuka, mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, ngo umurambo w’uwo mwana wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Iyo mu birunga haguye imvura nyinshi uyu mugezi wa Nyabyungo ugira amazi, mu bindi bihe nta mazi aba arimo. Hari inzira isanzwe inyurwamo n’abaturage iwambukiranya ari nayo Izabayo Olive yari anyuzemo atashye mu rugo rwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years