Burera:Umwarimu yishe umugore we nawe arangije ahita yiyahura

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umwarimu witwa Jean Bosco Ndoli Hatangimana wo mu rwunge rw’amashuri rwa Cyapa mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere yishe umugore we na we ariyahura.

Nubwo uku kwicana kwabayeho,ubuyobozi buvuga ko uyu mugabo n’umugore we bari basanzwe bafitanye amakimbirane.Amakuru avuga ko Hatangimana ashobora kuba yishe umugore we amunize kuko nta gikomere kigaragara yari afite ku mubiri we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere, Aloys Nsengimana yabwiye Umunyamakuru ko Ndoli Hatangimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore kandi ngo bari barabunze kuva kera.

Ati: “Dukeka ko Ndoli yishe umugore we kubera amakimbirane bari basanganywe. Inzego zarabunze kuva kera tugira ngo ahari ibintu byagiye mu buryo ariko twatunguwe no kubona uko byagenze.”

Avuga ko umugabo n’umugore we basize abana babiri.Imirambo yabo bombi yari ikiri mu rugo rwabo ariko ubwo twakoraga iyi nkuru urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze.

Uyu muyobozi asaba abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi aho bumvise hari amakimbirane kugira ngo ahoshwe kandi umwe mu bashakanye nabona ko ubuzima bwe buri mu kaga, ajye ahita yaka gatanya kuko bishoboka ko yarokora amagara ye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years