Burera:Inzego enye za Leta zariye indimi imbere ya Perezida Kagame ku kibazo cy’uruganda rw’amata

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 6 years
Image

Inzego za Leta zananiwe gusobanurira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cy’uruganda rwatunganyaga amata mu Karere ka Burera (Burera Diary).Izo nzego zirimo Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inganda n’ubushakashatsi (NIRDA),koperative CEPTEL yo mu Karere ka Burera ndetse n’akarere ka Burera muri rusange.

Uku kurya indimi kwaturutse ku kibazo cyabajijwe n’uwitwa Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera,kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yari yasuye abaturage bo muri ako karere.

Uyu muturage yabazaga ibyerekeranye n’ikibazo cy’abaturage bahaye umukamo wabo w’amata uruganda ruyatunganya mu Karere ka Burera rwitwa Burera Diary, ariko rukaza guhagarara rutabishyuye.

Uwamariya yavuze ko rwahagaze rurimo aborozi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu (1,160,000 Frw).

Icyo gihe urwo ruganda rujyaho, rwacungwaga na NIRDA, BDF ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera,abo bose nabo bakaba bari abanyamigabane,aho rwaratangiranye miliyoni 559 n’ibihumbi 968 mu mafaranga y’u Rwanda nk’imari imari shingiro.

Muri iyo mari shingiro harimo imigabane ya NIRDA ingana na 300,142,848 z’amafaranga y’u Rwanda,imigabane ya BDF ingana na 248,625,792 z’amafaranga y’u Rwanda ,Akarere ka Burera katanze ikibanza gihwanye na 10.079.424 z’amafaranga y’u Rwanda,ndetse na Koperative CEPTEL yari ifitemo 1, 119, 936 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo gukemura iki kibazo, Perezida Kagame yifuje kumenya impamvu urwo ruganda rwari rwarashyizweho ngo rwifashishwe mugutunganya umukamo w’amata uboneka muri ako karere, hanyuma rukaza guhagarara rudakoze ibyo rwashyiriweho.

Ubwo byaye ngombwa ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zarimo ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bwa BDF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ndetse na NIRDA itari ihagarariwe, nyuma yo kuzizenguruka zisobanura ariko rwabuze, nibwo umukuru w’igihugu yahise abaza icyateye uru ruganda guhagarara.

Ariko ikibazo cyaje kugaragazwa neza na Hon. Marie Thérèse Murekatete, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hon. Murekatete yavuze ko impamvu nyamukuru yateye uru ruganda guhagarara ari uko rwaguze imashini zitajyanye n’ibyo uruganda rwagombaga kujya rukora kandi zarazanwe n’abo banyamigabane usibye akarere.

Yagize ati “Uruganda rumaze kuhajya, haje imashini zidakora ibyo zagombaga gukora, zizanywe na MINICOM, MINAGRI na NIRDA. Ubundi uruganda rwagombaga gukora fromage, ikivuguto n’amata asanzwe. Raporo twarazitanze nk’inteko ishinga amategeko, ariko uruganda rurafunze ntirukora”.

Ubwo Perezida wa Repubulika yabajije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine abaguze izo mashini zidakora icyo uruganda rwashyiriweho,yasubije ko izo mashini zaguzwe na NIRDA hamwe na BDF binyuze mu masoko.

Perezida Kagame nanone yashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa NIRDA buvuga kuri iki kibazo dore ko ariyo ifitemo imigabane myinshi,ariko nta muyobozi n’umwe wabonetse ngo ayihagarire asobanure neza.

Nibwo Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,dore ko ariyo ifite mu nshingano ikigo cya NIRDA, ubwo Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko yari atari yakurikirana neza ngo amenye icyatumye imvano y’ihagarara ry’urwo ruganda.

Ariko Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko muri Minisiteri ayoboye magingo aya hari isesengura ririmo gukorwa ku nganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zagiye zihagarara bitewe n’imicungire mibi y’abamwe mu bazishinzwe.

Minisitiri yahise avuga ko ubu gahunda ihari kuri uru ruganda, ari uko rugiye kwegurirwa abikorera, iyo gahunda ikazarangira mu kwezi kwa Kamena 2019.

Perezida Kagame ariko avuga ko atumva ukuntu abantu b’abayobozi bakora amakosa mu byo bashinzwe, batajya babanza babibazwe ahubwo agusanga ikibazo cyaburijwemo.

Perezida Kagame ati “Ibyo bigomba gukosorwa ariko bihereye no kubangije ibyongibyo, ni ho bihera. Uwagiye akagura ibintu gusa mugiye kujugunya, ayo mafaranga abigiyeho aragenda gusa, ibintu biragenda gutyo! N’ibyo twatakaje, n’izo nganda zitagirira umumaro abaturage, nta muntu ubibazwa bikazimira gutyo gusa”!

Yakomeje avuga ko ibyo bintu biba byaragejejwe kuri polisi abibigaragayemo bagashyikirizwa ubutabera.Ikindi ngo wegurira umuntu ikintu gikora kuko niho yakwishimira kukigura.

Ati“Icyo ni icyaha, mukwiye kuba mwarabwiye polisi, ubutabera bw’igihugu bukabikurikirana. Ndashaka kumenya icyatumye bigenda gutyo. Naho ubundi nta n’ubwo ari privatization (kwegurira abikorera), murimo murabyita uko bitari. Wowe se uza privatizing- a ikintu kidakora, kigurwe na nde?”

Col Ruhunga Kibezi Jeannot,Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), we yabwiye Perezida Kagame ko mu bugenzacyaha bakoze basanze uburyo ikigo NIRDA cyari cyarateguye iyi mishinga y’inganda zo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi atari ko yashyizwe mu bikorwa.

Col Ruhunga yavuze ko muri ubwo bugenzacyaha bwakozwe, byanaviriyemo uwahoze ayobora iki kigo Dr. Joseph Mungarurire gufungwa, ubu akaba ari mu butabera.

Bityo ngo iryo perereza kuri izo nganda rirakomeje kuko byagaragaye ko zicungwa nabi ku rwego rwo hejuru.

Perezida Kagame yashimiye uru rwego rw’ubugenzacyaha, ndetse arusaba gukomeza gukurikirana, ababigizemo uruhare bose bakabibazwa.

Perezida Kagame kandi yavuze ko icyo izo nganda zari zashyiriweho kizwi kandi ko kitakurwaho, asaba ko byanozwa ku buryo bubiri.

Ati “Uburyo bwa mbere, ibyari byagenwe gukorwa n’ubundi bikowe, kurusha uko byari byakozwe n’abo turimo dukurikirana. Uburyo bwa kabiri, inzego zikorane zishake abashoramari bakora ibyongibyo n’ubundi byakabaye bikorwa”.

Nyuma y’uko Hon. Marie Thérèse Murekatete ariwe watumye ikibazo kibasha kumvikana neza dore ko abo byarebaga bari bamaze gusa nk’aho bakigarama kandi babifitemo uruhare rukomeye,Perezida Kagame yashimiye abagize inteko ishinga amategeko ku kazi kabo bakora neza ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigenewe abaturage zangizwa.

Bityo umukuru w’igihugu yahise asaba ko mu gukemura iki kibazo,bigomba kwihutishwa bikajyana no kwishyura amafaranga abo baturage bahaye urwo ruganda rwa Burera Diary umusaruro w’amata.


Uwamariya Jeanne wabaye imbarutso y’uko ikibazo cy’uruganda kibonerwa umuti nyuma y’ikibazo yagaragaje cyarwo


Depite Murekatete watumye ikibazo cyumvikana neza bikarangira gihawe umurongo unoze w’uko kizacyemuka


Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yisobanuye kuri iki kibazo


Minisitiri Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM na we yabajijwe iby’urwo ruganda


Col Ruhunga yavuze ko muri icyo kibazo iperereza rikomeje gukorwa kuburyo ngo hari n’abamaze gutabwa muri yombi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 6 years