Burera:Abasenyewe n’iyubakwa ry’umuhanda Rukomo-Base baratabariza ubuzima bubi babayeho nyuma yo kwimurwa ntibahabwe ingurane

  • admin
  • 24/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imiryango 16 ituye mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera iratabariza imibereho mibi babayeho ,nyuma yuko intambi zibasenyeye amazu ndetse n’imitungo yabo ikingirizwa n’imirimo y’ikorwa ry’umuhanda Rukomo-Base,hakaba hashize umwaka ntangurane ikwiye bahabwa .

Aba baturage bangirijwe barataka ibihombo bari guhura nabyo bishingiye ku ituritswa ry’intambi zasenye amazu bari batuyemo kimwe n’ibindi bikorwa ,bagategereza ingurane ikwiye amaso agahera mu kirere.

Umwe muri bo witwa Nyaminani Dominique atuye mu mudugudu wa Tetero umwe mubangirijwe ahamyako kuba barashakiwe icumbi bidakuraho gusubiza inyuma imibereho yabo,kuko ntaho bafite ho gukorera indi mirimo yiterambere.Ikifuzo nuko bahabwa ingurane ikwiye bamaze umwaka babeshywa.

Dominique ati”Baturikije urutambi amazu yacu barayangiriza ariko kwishyurwa ntibishoboka turategereza ntitubone ingurane yacu”.

Avuga ko hashize imyaka isaga itatu bakuwe mu byabo ku buryo babayeho bacumbitse ariko kugeza ubu ntabwo barabona amazu n’amasambu yabo bigengaho kandi abo bari bahuje ikibazo bo muri Gicumbi barahawe ingurane.

Ati”Gicumbi twari dufite ikibazo kimwe yo yarishyuwe ariko twebwe twaheze mu rungabangabo kandi twarayitanze (Gicumbi) kugaragaza ikibazo cyacu ariko birangira bayishyuye twebwe duhera dutegereje”.

Akomeza agira ati “Iyo duhamagaye aho ikibazo giherereye badusubiza ko ikibazo cyatindiye ku karere ka Burera akarere nako kakagenda kabigarura ngo hari ibyapfuye ku buryo no muri iyi minsi haje izindi mpapuro barazisinya zisubirayo ubwo izo nazo zaragiye ziraryama ntabwo twabimenya.

Nyaminani avuga bari baramwemereye miliyoni 4,500,219 Frw nk’ingurane ku mitungo ye yangiririjwe irimo amazu,ibiti by’imbuto,ubutaka n’ibindi.

Ni ikibazo kitihariwe n’umuntu umwe kuko gifitwe n’imiryango 16 ,bose bahuriza ku mibereho mibi batewe no kwangirizwa imitungo yabo ,nyamara ntihagire icyo bahabwa.

Niyoniringiye Alphonsine umubyeyi w’abantu barindwi atunze kandi atangira ubwisungane mu kwivuza nta nkunga abona,avuga ko batengushywe cyane n’ubuyobozi akabusaba kumva amaganya yabo iki kibazo kigakurwa munzira .

Ati”Urutambi rwaransenyeye ubu maze imyaka isaga itatu baraducumbikishiriza icumbi amafaranga bagatinda kuyazana bakatwirukana tukagenda kubabaza ngo bayaduhe bakatubwira ngo ibyanyu turacyabirimo ubwo tugategereza tugaheba,bwacya nanone bakatwirukana”.

Yungamo ati “Abayobozi baraturangaranye ntabwo babyitaho.Iyo babyitaho biba byaracyemutse cyera kuko abanyuma(Abo muri gicumbi) babyiseho iki kibazo cyaracyemutse.Ahubwo bo baba bibereyeho neza twe ntibatwibuke”.

Niyoniringiye yangiririjwe amazu abiri n’ibyari biyakikije byose,gusa ngo banze kumubwira ingurane azahabwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo bwemeza ko abangirijwe batarahabwa ingurane koko ariko ngo bwatanze urutonde muri RTDA kandi bakomeje kubikurikiranira hafi.

Umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Habyalimana J Baptiste avuga ko ari abaturage babiri basigaranye ikibazo batari babarirwa ariko ko ubufasha babahaye ari ukubakoshereza amazu n’ubwo bo bavuga ko atishyurwa nk’uko bikwiye.

Ati “Ni umuhanda wa kaburimbo uva gicumbi unyura mu midugudu ibiri,uw’Itetero n’uwa Gasura ni abaturage 13 ariko babiri nibo bari basigaye bafite ikibazo kuko ntabwo bari barabariwe kandi amazu yabo yarasenyutse .

Abo baturagi babiri twanateye intambwe kubera ko bari bafite ikibazo kandi cyumvikana batarishyurwa mu gihe dosiye yabo itari yakorwa twabakodeshereje amazu mu gihe cy’amezi atandatu”.

Akomeza avuga ko Dosiye zabo zashyikirijwe RTDA kimwe n’abandi 11 ngo hari ikizere ko bazishyurwa.

Kamugisha Alphonse ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanda mu kigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA) avuga ko ugutinda kwishyura abaturage bangirijwe biri guterwa n’akarere aho kabona dosiye z’abo baturage kagatinda kuzibagezaho.

Kuba hashize igihe kirenga umwaka abaturage bategereje amafaranga y’ingurane bagaheba,ubusanzwe bakayahawe mu minsi itarenze 120 mbere y’uko ibikorwa bitangira ,nkuko babyemererwa n’itegeko rigenga ingurane ahanyujijwe ibikorwa bifite inyungu rusange ,nibyo abaturage basaba ko imikorere nkiyi yakosorwa cyane ko bikomeza gusubiza inyuma imibereho yabo .

Aha kandi basaba ko byakwihutishwa kugirango basubizwe n’ibyangombwa byubutaka dore ko byababereye bariyeri kuwifuje kugira umutungo agurisha cyangwa kwaka inguzanyo mumatsinda n’ibigo by’imari.

JPEG - 692.7 kb
Nyaminani Dominique avuga ko kuba barashakiwe icumbi bidakuraho gusubiza inyuma imibereho yabo,kuko ntaho bafite ho gukorera indi mirimo yiterambere


JPEG - 382.8 kb
Aba baturage bavuga ko abo bari bahuje ikibazo bo muri Gicumbi bahawe ingurane cyera kandi ikibazo cyabo ( aba Gicumbi) cyarabaye nyuma

Ishimwe Honore /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/08/2019
  • Hashize 5 years