Burera: Bamwe mu baturage barembejwe n’inkoni za gitifu no gufungirwa ku kagari

  • admin
  • 17/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gatokezo mu murenge wa Ruhunde,baratabaza inzego zibifite mu nshingano kubakiza icyo bita ihohoterwa barimo gukorerwa n’ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’ubwuyu mudugudu aho bakubitwa, bagafungirwa ku biro by’Akagari ndetse bagacibwa n’amande atagira kitansi bazira kutarara irondo mu gihe bavuga ko baba bariraye.

Aba baturage bavuga ko bahabwa ibihano bazira ko bataraye irondo nyamara bariraye ahubwo ngo intandaro yo guhanwa ikaba ari uko umukuru w’umudugudu abima nkana igitabo ubusanzwe uwaraye irondo asinyamo.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Muhabura.rw bahuriza k’ukuba n’ibihano bahabwa barengana ari ihohoterwarwa ririmo gufungirwa ku biro by’akagari bagakubitwa ndetse bagategekwa gutanga amafaranga y’amande abarirwa hagati y’ibihumbi 5 na 7 ntibanahabwe inyemezabwishyu.

Umwe muri bo yagize ati“Turitaba twahagera bagahita badushyira mu kasho badutera ubwoba n’inkoni nyinshi banadukubita.Dukubitwa n’uwakagari(Gitifu) niwe ubishinzwe ninawe uza akagenzura agakubita”.

Yakomeje avuga ko bababeshya ko bari bubahe gitansi nyuma yo gutanga amafaranga ariko batangurwa n’uko bahita babirukana uwo mukozi ataje ngo abahe gitansi bakagenda ntayo babonye.

Ati”Bo bakubwira ko bari buguhe gitansi bagatumizaho umukozi wa ngali(prosobuteri),byarangira bagahita batubwira ngo nimuve aho ntitubashaka tukagenda nta gitansi baduhaye”.

Undi yagize ati”Ni uburyo bwo kutuvonamo amafaranga gusa.Baravuga ngo nimutayatanga ndabafunga ntakabuza.Hari n’abo bafunga bakamaramo (mu kagari) n’iminsi ine bagifunzwe”.

Nyirimbabazi Astelia umukuru w’umudugudu wa Gatokezo ushyirwa mu majwi n’aba baturage, yemera ko ajya yimana igitabo cy’irondo ariko agasobanura ko abo yangira gusinya muri iki gitabo bazira ko baba batubahirije amabwiriza y’igihe irondo risorezwa.

Yagize ati“Baza gusinya mu gitabo saa kumi n’imwe n’igice kandi bya kagombye kuba saa kumi n’ebyiri.Ubwo nababwira ngo mujye muza kare ari nabwo irondo rirangira kugira ngo menye ko mwariraye bakiyangira”.

Naho kubijyanye no gufungirwa ku biro by’akagari byo uyu umukuru w’umudugudu ahakana icyitwa gufungwa ahubwo akavuga ko bahicazwa.

Ati”Gufungwa byo babagezamo ntabwo na babeshya, bakicara aho ku ntebe(ku kagari) noneho Gitifu akababaza ati kuki mutubahiriza amasaha yabugenewe?”

Ku ruhande rwa Gitifu w’akagari ka Gasekera ushinzwa gukubita no gufunga abaturage atera utwatsi ibyo kubaca amafaranga atagira kitansi ndetse no kubafungira kubiro by’ubuyobozi.

Ati”Nta kagari gafunga yewe nta n’itegeko ribyemera,uwabikora uwo ariwe wese yaba anyuranyije n’amabwiriza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde Mwambutsa Amani yatangarije Muhabura.rw ko impuruza y’aba baturage itagomba kwirengagizwa ahubwo ko mu nteko y’abaturage yo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha iki kibazo kizashyirwa mubyingenzi bigomba gufatirwa umwanzuro.

Mwambutsa ati“Umuturage uramutse urenganyijwe n’akagari cyangwa urenganyijwe muri rusange,ubwo tugiye kureba uburyo dushakisha amakuru hagati muri byo hanyuma tubikurikirane tuzababwira igisubizo cyavuyemo”.

Si aha honyine humvikanye abaturage bataka ko bacibwa amafaranga kuko nabo mu karere ka Gicumbi bataka gucibwa amafaranga atagira inyemezabwishyu.

Kuba hari abaturage bakomeje kuzamura ijwi baragaza akarengane gashingiye ku gucibwa amafaranga atagira gitansi mu ntara y’amajyaruguru bishobora kuba gihamya cy’uko muri iyi ntara hari bamwe mu bayobozi bakoresha nabi ububasha bagashyira imbere ruswa n’akarengane aho bayobora.

Honore ISHIMWE/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/02/2019
  • Hashize 5 years