Burera : Amateka y’abigaragaje nk’intwari zo hambere Ashobora kuzahabwa agaciro k’uburyo butangaje

  • admin
  • 08/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abanyarwanda n’abanyamahanga bazasura akarere ka Burera, bagiye gushyirirwaho ahantu nyaburanga bazajya basangirizwa amateka ya bamwe mu babaye intwari muri ako karere mu guhangana n’ubukoloni.

Hakozwe inyigo y’ahantu ndangamuco na ndangamateka mu Karere ka Burera, Kwa Basebya ba Nyirantwari, ku NTAGARA, mu Gahunga k’aBARASHI KWA RUKARA RWA BISHINGWE, Igishanga cya Rugezi, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo”

Kubijyanye no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda nkimwe mu Nkingi ikomeye cyane igize umuryango wa banyarwanda, Burera n’ikamwe mu turere tugize u Rwanda gafite ibyiza nyaburanga ndetse abaturage bako bakaba banagira imico itandukanye nahandi mugihugu, aho twavuga ko bagiraga Umuco wa zanyabingi guterarekira, no kubandwa ndetse ni byitwaga abagirwa.

Abaturage bahatuye bavugako bamaze kujijuka, basigasira umuco wari wa racitse ndetse bakanashimira Guverinoma y’u Rwanda yagaruye gahunda yo gukomeza kubakira kundanga gaciro nyarwanda ishingiye mu kugarura gahunda y’umuco nkimwe munkingi yongeye gukundisha Abanyarwanda igihugu ndetse no kunga Abenegihugu ngo kuko igihugu kitagira umuco kiracika

Umubaturage witwa Nshizimpumu Alfred utuye mu Kagali ka Ndago Umurenge wa Rusarabuye umudugudu wa Kirambo akaba afite imyaka 67 Yabwiye MUHABURA.RW ko cyera abantu bakundanaga , bagatabarana, bagahana igihango nka cy’imwe cyari ikimenyetso cy’urukundo cyasobanuraga ko nta n’umwe ushobora kuzahemukira undi, kandi ko n’uwakirengagaho cya shoboraga ku mwica, avugako iyo Igihugu cyaterwaga batabariraga hamwe! Yagize Ati: “ Abungubu nta rukundo Abantu bakigira umuco wa racitse umuntu yabaye nyamwigendaho, umwana w’ubu nti mwahurira muri tagisi ngo aguhaguruki uri umusaza nkange nti yakunyuraho ngo aguzuhuze mbese umuco wara buze” avuga ko iyo umuco uzakuba uhari nta Munyarwanda uba wari gufata umuharo ngo ateme umuturanyi we bahanaga umuriro n’Amazi, bagahana abageni ndetse bakanahana n’Inka, Ati : ” Umuco nyarwanda wari umuco wihariye kandi wahurizaga abantu mu Itorero abantu bagahiga ubutwari abantu bakigishwa gukunda Igihu, abantu kigishwa kurwanirira igihugu akiribato nkuko intwari zohambere zabigenzaga “


Umubaturage utuye mu Kagali ka Ndago Umurenge wa Rusarabuye umudugudu wa Kirambo

Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence yabwiye MUHARA.RW ko bimirije imbere gukomeza guhesha agaciro umuco nyarwanda ndetse no gukomeza indangagaciro zawo zikaba inkingi y’ Iterambere. avugako bakanguriye abanyarwanda kwita ku ibintu n’ahantu ndangamateka na ndangamuco yagize ati:” Hakozwe inyigo y’ahantu ndangamuco na ndangamateka mu Karere ka Burera, Kwa Basebya ba Nyirantwari, ku NTAGARA, mu Gahunga k’aBARASHI KWA RUKARA RWA BISHINGWE, Igishanga cya Rugezi, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo”

Akomeza avugako hatojwe abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, Ibyiciro bitandukanye byatojwe, ni Indemyabigwi, inkomezamihigo, isonga, imbonezamihigo, intisukirwa, ingamburuzabukene, imbimburiramihigo, Mutima w’Urugo, imbonezabigwi, imbonezamurage bose hamwe 20.108


Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence

UWAMBAJEMARIYA Florence avuga kandi ko hanubatswe hoteri ishingiye ku muco kugirango bakangurire abashoramari gushinga inganda ndanga muco no kongerare ubushobozi amakoperative ndanga muco ariho.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 08/01/2018
  • Hashize 6 years