Burera: Amateka ya Basebya na Rukara agiye kumurikirwa amahanga

  • admin
  • 24/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abanyarwanda n’abanyamahanga bazasura akarere ka Burera, bagiye gushyirirwaho ahantu nyaburanga bazajya basangirizwa amateka ya bamwe mu babaye intwari muri ako karere mu guhangana n’ubukoloni.

Hakozwe inyigo y’ahantu ndangamuco na ndangamateka mu Karere ka Burera, Kwa Basebya ba Nyirantwari, ku NTAGARA, mu Gahunga k’aBARASHI KWA RUKARA RWA BISHINGWE, Igishanga cya Rugezi, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo”

Akarere ka Burera mu myaka irindwi ya Guverinoma nti kasigaye inyuma kubijyanye no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda nkimwe mu Nkingi ikomeye cyane igize umuryango wa banyarwanda, dore ko ari n’akamwe mu turere tugize u Rwanda gafite ibyiza nyaburanga ndetse abaturage bako bakaba baragiraga imico itandukanye nahandi mugihugu, aho twavugako bagiraga Umuco wa zanyabingi guterarekira, no kubandwa ndetse ni byitwaga abagirwa.

Abaturage bahatuye bavugako bamaze kujijuka, basigasira umuco wari wa racitse ndetse bakanashimira Guverinoma y’u Rwanda yagaruye gahunda yo gukomeza kubakira kundanga gaciro nyarwanda ishingiye mu kugarura gahunda y’umuco nkimwe munkingi yongeye gukundisha Abanyarwanda igihugu ndetse no kunga Abenegihugu ngo kuko igihugu kitagira umuco kiracika

Umubaturage Waganirije n’Itangazamakuru witwa Nshizimpumu Alfred utuye mu Kagali ka Ndago Umurenge wa Rusarabuye umudugudu wa Kirambo akaba afite imyaka 67 avugako cyera abantu bakundanaga , bagatabarana, bagahana igihango nka cy’imwe cyari ikimenyetso cy’urukundo cyasobanuraga ko nta n’umwe ushobora kuzahemukira undi, kandi ko n’uwakirengagaho cya shoboraga ku mwica, avugako iyo Igihugu cyaterwaga batabariraga hamwe! Yagize Ati: “ Abungubu nta rukundo Abantu bakigira umuco wa racitse umuntu yabaye nyamwigendaho, umwana w’ubu nti mwahurira muri tagisi ngo aguhaguruki uri umusaza nkange nti yakunyuraho ngo aguzuhuze mbese umuco wara buze” avugako iyo umuco uzakuba uhari nta Munyarwanda uba wari gufata umuharo ngo ateme umuturanyi we bahanaga umuriro n’Amazi, bagahana abageni ndetse bakanahana n’Inka, yagize Ati : ” Umuco nyarwanda wari umuco wihariye kandi wahurizaga abantu mu Itorero abantu bagahiga ubutwari abantu bakigishwa gukunda Igihu, abantu kigishwa kurwanirira igihugu akiribato, “


Nshizimpumu Alfred utuye mu Kagali ka NdagoPhoto Richard Ruhumuriza

Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence avugako bimirije imbere gukomeza guhesha agaciro umuco nyarwanda ndetse no gukomeza indangagaciro zawo zikaba inkingi y’ Iterambere. avugako bakanguriye abanyarwanda kwita ku ibintu n’ahantu ndangamateka na ndangamuco yagize ati:” Hakozwe inyigo y’ahantu ndangamuco na ndangamateka mu Karere ka Burera, Kwa Basebya ba Nyirantwari, ku NTAGARA, mu Gahunga k’ABARASHI KWA RUKARA RWA BISHINGWE, Igishanga cya Rugezi, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo”


Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence Arikumwe nabo bafatanyije k’uyobora Akarere ka Burera Photo Richard Ruhumuriza

Akomeza avugako hatojwe abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, Ibyiciro bitandukanye byatojwe, ni Indemyabigwi, inkomezamihigo, isonga, imbonezamihigo, intisukirwa, ingamburuzabukene, imbimburiramihigo, Mutima w’Urugo, imbonezabigwi, imbonezamurage bose hamwe 20.108

Akomeza avugako hanubatswe hoteri ishingiye ku muco kugirango bakangurire abashoramari gushinga inganda ndanga muco no kongerare ubushobozi amakoperative ndanga muco ariho.


Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence

UWAMBAJEMARIYA Florence avugako hatangijwe gahunda yogutoza abaturage bingeri zose, cyane cyane abakiri bato, umuco wo kugira gahunda no kubahiriza igihe mu bikorwa byose, abaturage bakomeje gukangurirwa umuco w’ubutwari no gukunda Igihugu.

Yanditswe na Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 24/03/2017
  • Hashize 7 years