Burera: Abaturage barashyira mu majwi abayobozi babo kuba barariye amafaranga y’imisanzu batanze

  • admin
  • 02/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Bamwe mu batuye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera ,barashyira mu majwi abayobozi babo kuba barariye amafaranga y’imisanzu batanze ngo hubakwe ivuriro riciritse , none bakaba barategereje bagaheba.

Ni ikibazo ubuyobozi butavugaho rumwe nabo kuko muri aka kagari hari iruriro riciriritse nubwo ryabaye rishyizwe munyubako akagari gakoreramo kandi imirimo yo kubaka iryifuzwa ikaba igiye gusubukurwa.

Aba bavuga ko bakurikije imvune basanzwe bahura nazo mukubona serivisi z’ubuvuzi mu kagari ka Kamanyana baherereyemo,rimwe na rimwe bigatuma bajya kuzishakira muri Uganda,batanze umusanzu batazuyaje ndetse nayo bari bagenewe na leta mubudehe bayaharira igikorwa cyo kubaka posté de sante,nubwo magingo aya bayitegereje bagaheba,aho bahera bashyira ubuyobozi bwabo mu majwi mukurya ibyabagenewe.

Umwe mu baturage yagize ati”Ubundi bugari bwagiye buyaha abaturage bakayagura inka,bakayaguramo ingurube twe barayatwima bavuga ko bashaka kutwubakira ibitaro. umuturage ugiye kwivuza ku bitaro ni ibihumbi icumi (10000) na moto. Naho icyo kibanza n’abaturage bakiguze turabazi, bakiguze Miliyoni n’ibihumbi Magana ane (1400000), nanubu igitansi ndagifite k’igihumbi cyo kuri ibyo bitaro.yatanzwe n’ingo nyinsji kuburyo habonetse miliyoni cumi zirenga. kuki batatwubakira ibyo bitaro baratubajije amafaranga kandi nayo reta yari yaratugeneye ntibayaduhe?Dore hari umuntu uherutse kugwa hano ku gikwa tumujyana Uganda kubera twabonaga ko aribyo bitaro biri bugufi”.

Ni ikibazo Uwambajemariya Frorence,umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ataricyo,kuko muri aka kagari kimwe n’utundi nubwo atari twose habarizwamo posté de santé, icyakora ahateganyijwe ho kubaka iyo aba baturage bifuje imirimo igiye gusubukurwa agira ati”Poste de santé yari yatangiye kubakwa ahitwa ryabisenge.twabonye umufatanyabikorwa witwa one family health ashaka kudufasha kwihutisha ariko n’uburyo bwo kubyaza umusaruro inyubako dusanganywe twakoresheje iz’utugari zigafasha abaturage bijyanye rw’ubuyobozi ikindi gice kikabafasha kubijyanye n’ubuvuzi.Nguko uko mu biro by’akagari ka kabanyana igice kimwe kirimo poste de santé ikindi gice kikabao ubuyobozi.Aho ngaho hafi y’ishuri ni inyubako koko nkuko babivuga uko amafaranga yatangwaga inyubako ntiyarangira.Twashatse gusubukura nubundi biba ngombwa ko habanza ubugenzuzi kugira ngo turebe neza ko Ayo mafaranga yaba ayatanzwe biturutse k’ubudehe nayatanzwe biturutse m’umuganda w’abaturage,ubugenzuzi bwarakozwe hanyuma igikurikiyeho ni ugusubukura iyo health poste ikava aho ku ruhande ikajya hagati nagiraga ngo abanyarwanda babimenye ko muri aka kagali harimo poste de santé”.

Nubwo hagaragazwa ibyakozwe ,amajwi yaba baturage yumvikanisha imbaraga nke z’ubuyobozi mukugaragariza umuturage umaze umwaka wose ishusho y’ibimukorerwa,aho imirimo cg se ibikorwa bimufitiye akamaro bigeze dore ko aba yabigizemo uruhare ,ibyavanaho no gutakariza icyizere abayobozi bashinjwa kurya ibyarubanda .Muri rusange mu karere ka Burera habarurwa amavuriro acirirtse ariyo azwi nka poste de sante 37 hiyongeraho ibigo nderabuzima 19 mu kwegereza ubuvuzi abaturage, utugari 13 nitwo tukibura poste de santé,aho ubuyobozi buvuga ko ibikorwa bigikomeje.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/02/2018
  • Hashize 6 years