Bull Dogg: “ngewe nta kibazo afitanye na P Fla cyangwa undi muhanzi wese

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years

Nyuma y’intambara imaze ikunze ku garukwaho cyane mu bahanzi bakora injyana ya Hip hop hano mu Gihugu cyacu cyane cyane abamaze kugira izina nakwita ko rikomeye, kuri ubu harimo kuvugwa ishotorana hagati ya P Fla ndetse na mugenzi we bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang.



Nk’uko abakunzi b’umuziki bari gukomeza ku bigarukaho ko indirimbo nshya Bull Dogg yakoze atuka P Fla, amugaya ko atari umuraperi kandi ko ibyo akora bitazagira aho bimugeza. Ntaho iyi ndirimbo iri ku maradiyo, ahubwo ihanahanwa mu matelefone y’abantu, igacurangwa n’aba-Djs ku mihanda ahacururizwa indirimbo nshya n’izigezweho.

ku murongo wa telephone na Trackslayer wakoze iyi ndirimbo yabwiye yatangarije Muhabura.rw ko iyi ndirimbo bayibwe ikiri mu mushinga (sample) ikaba iri gukwirakwizwa hanze mu buryo batazi. Uyumvise yose, nta kindi Bull Dogg aririmbaho muri iyi ndirimbo uretse kwibasira P Fla, nk’uko nawe ubwe abivuga ati “ntega amatwi nkibasire uko usa uko ngusubize ku ivuko yewe Mana y’inzara.” Jisho ry’Uruvu ari we Bull Dogg avugamo amagambo akarishye, atuka P Fla amubwira ko ari Imana y’umuvumo, ati “ndi nk’agaca mu nkoko ukaba umunyorogoto, waza nabi naguhana, nagukuramo ingoto’.

Twashatse kumenya icyo nyir’ubwite ariwe Bull Dogg nyir’ukwandika iyi ndirimbo, aho yadutangarije ko iyo ndirimbo we ubwe ntayo azi ndetse atazi neza ahantu yaba yaranyuze igera ku bantu ndetse Bull Dogg akomeza avuga ko we afite umwanya w’imishinga ifatika aho kwirirwa aririmba umuntu nka P Fla kuko ntaho bahuriye cyane ko n’itsinda ryabahuzaga atakiribarizwamo kuko yaryirukanywe mo kubw’impamvu zavuzwe namwe muzi

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years