Bukavu: Umugabo yarokowe nyuma y’iminsi ine agwiriwe n’inyubako y’amagorofa atanu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ku wa kabiri, tariki ya 23 Kanama, umugabo  yarokowe, nyuma y’iminsi ine munsi y’ibinonko by’inyubako yari yaguye i Bukavu (Kivu yepfo). N’umuntu ufite imyaka mirongo itanu yasohotse Ameze neza, nyuma y’ubutabazi bwakozwe n’imashini zikora imihanda.

Guverineri w’intara yasabye ko yabanza kwivuza, mbere yo kumushyikiriza umuryango we.

Inyubako y’amagorofa atanu yaguye ku wa gatandatu tariki ya 20 Kanama i Bukavu, mu masangano y’imihanda ya  de la Résidence na Fizi muri komini Ibanda.

Abakozi icumi bari imbere. Batandatu gusa ni bo bashoboye gusohoka mu matongo ku wa gatandatu; bamwe bakomeretse bikabije, abandi bameze neza .

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years