Bujumbura:Umusenateri yakubise umugore we agafuni n’umugabo yamusanganye ahunze agenda agonga abantu[AMAFOTO]

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years

Umusenateri wo muri Leta y’u Burundi witwa Gedeon Gahungu aravugwaho gukubita agafuni umugore we n’umugabo yabasanganye iwe mu rugo abakekaho kuba bamuca inyuma, arangije arahunga yizeye ko yabishe maze agenda agonga abantu mu muhanda abagera ku 10 barakomereka barimo babiri barembye.

Ibi byabereye mu gace ka Kamenge, mu Mujyi wa Bujumbura, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2019.

Amakuru avuga ko Senateri Gedeon yasanze umugore we ari kumwe n’umushyitsi w’umugabo mu rugo, akikoza mu mbere akazana agafuni agatangira kubakubita mu mutwe.

Umuvugizi w’Igipolisi, Pierre Nkurikiye, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika yasobanuye uko byagenze.

Ati: “Nka saa tatu n’iminota 40 za mu gitondo, umusenateri witwa Gedeon Gahungu, yakubise umugore we n’umushyitsi wari wabagendereye, agafuni mu mutwe, hanyuma kubera ko afite abana bakuze bahita bakoma induru bajya gutabara abo bari barimo gukubitwa agafuni.”

Yavuze ko nyuma yo kubona batangiye guhurura batabara kubera induru y’abana yahise afata imodoka agahita ahunga akagendera ku muvuduko mwinshi yagera ku Kinama agatangira kugenda agonga abantu.

Ati: “Kuva kuri Ave Maria kugeza ku muhanda wa munani (Ibarabara rya munani) wo mu Kamenge…yagiye agonga abantu n’ibintu, aho yagonze imodoka zigera kuri esheshatu, amagare agera kuri atanu Bajaj eshatu n’izindi moto zigera kuri enye.

Yakomeje avuga ko muri uko kugonga ari bwo abantu 10 bakomeretse barimo babiri barembye cyane, ariko abashinzwe umutekano bakaba babashije kumufata akaba agomba gushyikirizwa ubutabera.

Nyuma yo y’uko umugore we ndetse n’umushyitsi bakubiswe agafuni,bahise bajyanywa kwa muganga kandi ubuzima bwabo bumeze neza nta kibazo.







Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years