Bujumbura: Maneko za Perezida Nkurunziza zikomeje kwica Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi umunsi kuwundi

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuwa gatandatu ndetse no kucyumweru twaraye dushoje mugace Kamutakura na Cibitaki . hatoraguwe imirambo. ababyiboneye amaso ku maso bavuzeko cyarigitondo kibabaje cyane bitewe n’Imirambo yahabonetse yishwe urubozo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru voix du Burundi kivuga ko urusaku rw’Imbunda ndetse n’urwamagerenade rwatangiye ahagana saa munani zamanywa kugeza saa moya z’ Ijoro, abaturage batuye mu cibitoke karitsiye ya 10 ni 8 bemejeko urwo rusaku rw’amasasu, ubwo rwatangira kumvikana abapolisi bagiye binjira mu mazu yabaturage bagenda bakuramo abasore barabatwara.

Umwe mubatangabuhamya waburiyemo murumunawe witwa Eloi Ndimira wimyaka 54 yagize ati ” ahagana saa moya abaporisi baje barakomanga batwara murumuna wange , bakimara kumusohora twumvise urusaku rwa masasu mugitondo dusanze imirambo hano hamwe nindi myinshi yabasore bari batuye muri karitsiye ya 10 na 8 kandi ibyo byose byabaye hari n’Abasoda.

Kuruhande rwa Leta batangajeko hatangazwa ikishe bariya basore nyuma yogukora iperereza.Administrateur wa komini Ntahangwa, yavuzeko abantu baguye aho abenshi batanzwi kandi ko aribo bashobora kuba aribo bahungabanya umutekano.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years