Bugesera:Umuyobozi w’umudugudu bamukubise banamuca ururimi

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’umudugudu wa Mububa ya 2,Migambi Emmanuel utuye mu kagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye,yakubiswe anacibwa ururimi nyuma yo gucyekwaho gusambanya umugore wa Maniraguha Vianney bari basanzwe baririmbana muri korari.

Uyu mugabo nyuma yo gukorerwa ibi ubu arembeye mu bitaro by’akarere ka Bugesera ahagenewe indembe, ntabasha kubasha kuvuga, yabyimbye umusaya w’iburyo, igice cyacitse ku rurimi rwe arimo kucyerekana.

Umunyamakuru wageze aho arembeye,ntabwo yabashije kuvugana nawe ahubwo yakoresheje inyandiko, avuga ko yaba yaragambaniwe.

Gusa yemeza ko yari afitanye amakimbirane n’uwitwa Maniraguha Vianney, akeka ko amusambanyiriza umugore.

Munyandiko yagize ati “Nari ngiye gusura murumuna wanjye mu murenge wa Ngeruka, umugore arampamagara ngo ngende anyereke aho aba, nkihagera umugabo azana n’abantu batandatu bafite amahiri n’ibyuma batangira ubwo”.

Umukobwa ufitanye isano na Migambi Emmanuel, wari ku bitaro yavuze ko icyo yibuka ari uko Migambi yigeze kugirana amakimbirane na Vianney, ubwo yacyekaga ko yaba aryamana n’umugore we witwa Marigarita.

Akomeza avuga ko umugabo yigeze gusanga umugore we ari kumwe na Migambi, bari guhimba indirimbo za Korali baririmbamo yo mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Tunda, ibyo gutangira kubakeka bitangira ubwo.

Ati “Yaketse ko babikoze kandi ari uko baririmbana… umugore aritahira ni itorero ryagiye kumucyura”

Hari undi muturage uvuga ko bitoroshye kwemeza ko yasambanaga na Marigarita, ariko nta n’ubwo yamugira umwere.

Ati “Si namushinja kuko yabanaga n’abantu bose kandi n’abagore bari mu bo yayoboraga ariko si namugira umwere kuko amaze hafi umwaka atabana n’umugore we w’isezerano”.

Rwasa Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka,ahamya aya makuru avuga ko nawe iby’uko uyu muyobozi w’umudugudu yacyekwagaho gusambanya umugore w’abandi yumva bivugwa.

Agira ati “Koko byabayeho, umuyobozi w’umudugudu wo mu murenge wa Kamabuye , yakorewe urugomo ariko bivugwa ko na we yaba yararutewe no gusambanya umugore w’undi mugabo” .

Yatangaje ko nta makuru arenze yatanga, ibindi byabazwa RIB yakurikiranye iki kibazo. Yemeza ko ari uwaciwe ururimi n’ababikoze, bose ari abo mu murenge wa Kamabuye abereye umuyobozi.

Biravugwa ko uyu munsi ku wa 28 Ugushyingo, Mudugudu Migambi ahabwa transferi yo mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko nta kizere afite cy’uko ururimi rwe rwasubirana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years