Bugesera:Umugoroba w’ababyeyi ntugiharirwa abagore gusa

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years

Umugoroba w’ababyeyi ntugiharirwa abagore gusa n’abagabo ni ababyeyiKwitaho umugore ni uburyo bwo gufasha umugabo kuzamura urugo

Abagabo bo mu murenge wa Mwogo basabwe gushyigikira uburyo bwo gusinya gutezimbere umugore bwiswe He for She. Uburyo bikorwa abagabo biyemeza gushyigikira iyo gahunda babihamya mu nyandiko.

Gahunda ya He for She ifatanyije n’umugoroba w’ababyeyi ifasha abagabo kumva ko umugore akeneye iterambere ry’uburyo bwose. Usabyimana Jacqueline ndetse n’abandi bakecuru n’ababyeyi banyuranye bo mu murenge wa Mwogo, akagari ka Rurenge umudugudu wa Kaziramire bemeza ko muri uwo mugoroba w’ababyeyi baganira ku bikorwa bigaragaza iterambere, harimo gukurungira amazu, gukangurirwa kuryama kuri matela, n’ibindi.

Ibindi bungukira muri uko guhura kw’ababyeyi batuye mu mudugudu umwe; kuri bo ni umwanya wogukebura ababyeyi batabanye neza hagati yabo cyangwa hagati y’ababyeyi n’abana, kureba abana batari mu mashuri bagasubira mu mashuri n’izindi gahunda za Leta zi kaganirwaho.

Gashumba Faustin nawe wemeza ko umugoroba w’ababyeyi wamufashije gukemura amakimbirane mu rugo rwe, yemeza ko umugore uyo ateye imbere urugo rwose rutera imbere.

Gushyigikira iterambere ry’umugore ni gahunda Nyakubahwa Prezida wa Repubulika nawe ubwo yashyigikiye mu bihugu by’isi birenze 10.

Umugoroba w’ababyeyi ntugiharirwa abagore gusa n’abagabo ni ababyeyi

Yanditswe na Sarongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years