Bugesera:Umugore yafashwe yibye imyenda arakubitwa kugeza yambuwe iyo yari yambaye

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years

Umugore wo mu murenge wa Mayange witwa Mukamana Jacqueline yaje mu isoko rya kijyambere rya Mayange afatwa ahishe imyenda yari yibye mu ijipo maze nyirayo amugwa gitumo atangira kuyimwaka undi nawe yanga kuyitanga maze baragundagurana kugeza ubwo bamwambuye imyenda.

Abari aho bose bahuruye maze babaza icyo barigupfa maze nyirukwibwa Daphose Nyiranzeyimana avuga ko uwo mugore yaje nk’umukiriya agatangira kujya apakira imyenda mu ijipo yari yambaye.

Yagize ati:”Yageretse imyenda nkajya nigirisha nkutamubona ndangaye gato, ahita atangira kuyipakira mu ijipo maze mba ndamufashe.Ngize ngo nyimwake arampindukirana atangira gushaka kunkubita maze nanjye nditabara”.

Mukamana Jacqueline we yavuze ko iyo myenda atari ayibye ahubwo ko yayigerekaga.

Yagize ati:”Nukuri narikuyigura ntabwo nari nyibye, twumvikanye birangira amfashe nkushaka kumwiba”.

Umunyamakuru yamubajije impamvu yayishyiraga mu ijipo maze avuga ko yayipingaga atari ari kuyibika.

Kuri ubu uyu mugore washinjijwe kwiba yabwiye umunyamakuru ko agiye gutanga ikirego muri RIB ku bwo guteshwa agaciro mu ruhame.

JPEG - 244.4 kb
Mukamana Jacqueline ni uwo mugore uri kureba inyuma uhagaze imbere y’abo bantu

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years