Bugesera:Umugabo w’umurundi yaciwe ijosi n’umugabo wasanze mu nzu ye amusambanyiriza umugore

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umugabo w’umurundi wari utuye mu mudugudu wa Rukindo ,akagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yatemwe n’umupanga ijosi riracika ubwo yarasanzwe hejuru y’umugore w’Umugabo witwa Placide wari utuye mu mudugudu umwe nawe.

Ibi byabaye ahagana i saa mbiri z’amugitondo kuri uyu wa kane ubwo nyiri uy’umugore witwa Placide ya bwiraga umugore we ko agiye mu kazi ariko amubeshya kuko yaramaze kumenya ko iyo agiye uwo murundi ahita aza kumusambanyiriza umugore.

Ubwo placide yarakimara kugera hirya gato wa mugabo w’umurundi yahise ajya kumusambanyiriza umugore maze nawe ahita agaruka amugwa gitumo akimurihejuru maze ahita amutema ijosi riracika ahita yitaba imana nk’uko byemezwa n’abaturanyi be ndetse n’uwari ubacumbikiye.

JPEG - 67.4 kb
Placide watemye umugabo amusanze amusambanyiriza Umugore

Umuturage witwa Matabaro wari ucumbikiye Placide wasambanyirijwe umugore yabwiye MUHABURA.RW ko bapfaga ubusambanyi.yagize ati:”Numvaga bahora babipfa ariko ibi byo byabaye ndahari kuko nazindutse iyarubika njya mu kazi ,iyo nkuru y’incamugongo nkaba nayumvise gutyo ubwo nari ngarutse mpurujwe.ibi byabaye ubwo Placide yasangaga uwo mugabo mu nzu ye amusambanyiriza Umugore nawe akaba yamukomerekeje mu buryo bukomeye mu myanya y’ibanga “

Undi muturage witwa Nyirazigama alvera wabonye uwo mudamu Veneranda wafatanywe n’ iryo habara rye yabwiye umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko yamubonye. Yagize ati:”Nabonye yamutandukanyije amaguru arangije amukomeretsa mu myanya myibarukiro mu buryo bukomeye kuko yaviriranaga amaraso.”

Umugabo wa pfuye hamwe na Veneranda wakomerekejwe bajyanywe kwa muganga kugirango yitabweho naho uwapfuye nawe akorerwe isuzuma n’ abaganga , bakaba bajyanywe mu bitaro by’akarere ka Bugesera biri i Nyamata nkuko byemejwe n’ushinzwe umutekano.

Ku ruhande rwa polisi y’igihugu twashatse kuvugisha kuri terefoni igendanwa y’umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana ngo aduhamirize iby’aya makuru ntibyadukundira ariko turacyabikurikirana.

Denis Fabrice Nsengumuremyi.

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years