Bugesera:Mu bitaro bya Nyamata habonetse imibiri 90 y’Abatutsi bishwe muri jenoside

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imibiri 90 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, yabonetse mu byobo bibiri biri mu bitaro bya Nyamata, mu Karere ka Bugesera, ikazashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zujuje ibisabwa ziri muri aka gace.

Mu gihe cya Jenoside, imirimo yo kubaka ibitaro bya Nyamata yari itararangira, hari ibyobo bitatu byari byarahacukuwe byagombaga kuzakoreshwa imirimo itandukanye.

Dr Rutagengwa William,umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata yabwiye umunyamakuru ko ku muhanda munini wa kaburimbo uri imbere y’ibyo bitaro, muri Mata 1994, interahamwe zari zarahashyize bariyeri ziciragaho abatutsi, imibiri yabo bakajya kuyijugunya mu byobo biri ahubakwaga ibitaro.

Yagize ati “Imibiri yari isazwe izwi ko ihari ariko tutazi neza aho iherereye. Ibitaro bya Nyamata byatangiye kubakwa mu 1992, mu gihe cya jenoside rero yari inyubako itararangira, hari ibihuru abantu bari batuye hafi aho bajyaga kwihishamo, imbere yaho hari bariyeri interahamwe ziciragaho abantu. Amakuru twari dufite nuko abari bihishe aho ngaho ndetse n’abicwaga aho hafi bamwe bajugunywe muri ibyo byobo.

Yakomeje agira ati “Kuva ibitaro byakuzura, ibyo byobo ntacyo byakoreshwaga hari harazitiwe hubatse neza, ariko kubera ko byari ibyobo bitatu ntitwari tuzi mu by’ukuri aho imibiri yashyizwe. Iyo mibiri iri hagati ya 80 na 90 yasanzwe mu byobo bibiri, ikazashyingurwa mu nzibutso zujuje ibisabwa ziri hafi aho.”

Mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, nibwo hafashwe icyemezo cy’uko ibyo byobo bigomba gusenywa, ibirimo imibiri igakurwamo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ikaba yataburuwe kuri uyu wa Gatanu.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years