Bugesera:Imvura Yakoze mu Nkokora Abahinzi b’Umuceri ku buryo bukabije

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abahinzi basaga 1800 bahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera baravuga ko kubera ibiza byatewe n’imvura idasanzwe byabahombeje amafaranga agera kuri miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda.

Bagasaba ko ubuyobozi ko bwabavuganira kugira ngo ibigo by’imari byari byabahaye inguzanyo bibihanganire muri ibi bihe.

Aha baroba amafi ubusanzwe hari hahinzwemo umuceri n’ibindi bihingwa, uhageze udasanzwe uhazi wagira ngo ni ikiyaga. Byose birakomoka ku mvura idasanzwe yaguye ikuzura iki gishanga. Kandi urebesheje amaso gukama k’uru ruzi si ibya igihe gito. Ku bahinzi ni umurundo w’ibibazo.

Iki gishanga cya Rurambi cyahingwagamo cyane umuceri cyahindutse nk’ikiyaga gifite ubuso bwa hegitari 558, Cyahuriragamo imirenge ya Juru, Mwogo yo mu Bugesera na Masaka cya Kicukiro muri Kigali. Abahingaga muri iki gishanga hafi ya bose biyambazaga amabanki n’ibindi bigo by’imari bakaka inguzanyo. Barasaba ko ubuyobozi bwabafasha hakagira igikorwa.

Kuri iyi ngingo Bwana JMV Murenzi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo yabwiye umunyamakuru ko bumvikanye n’amabanki ko aba bahinzi batazishyura muri iki gihembwe cy’ihinga kuko bagendeshereje muri iki gishanga bakazishyura bongeye guhinga.

Ejo hazaza h’aba bahinzi habateye impungenge kuko basanga inzara igiye kubibasira. Ingingo bahurizaho na Bwana Murenzi uyobora Mwogo.

Ubusanzwe ubuyobozi bukangurira buri wese kuba mu bwishingizi bwamugoboka igihe ahuye n’ikibazo. Abahinzi bavuze ko ubukangurambaga bubareba bwari bugeze kure kandi ko n’abasetaga ibirenge byababereye isomo batazibagirwa.

Amakuru twahawe na Bwana Silas Mbonigaba ushinzwe imicungire y’iki gishanga cya Rurambi aremeza ko amafaranga yose hamwe abahinzi bari baragujije bahinga umuceri asaga miliyoni 220 z’amafaranga. Bwana Mbonigaba yabwiye umunyamakuru ko bateganyaga kutajya munsi ya toni 3000 by’umusaruro w’umuceri ku gaciro kabarirwaga muri miliyoni 900 z’amafaranga.

Kuva iyi mvura yatangira kugwa umusubirizo yangije amahegitari y’imyaka abarirwa mu 5000 itwara ubuzima bw’abatari bake n’ibindi.

Kugeza ubu kandi abahinzi b’umuceri ku gishanga cya Rurambi baracyagaragaza inyota yo kongera kwegura amasuka igihe cyose babona igishanga gikamye.

Ni mu gihe iteganyagihe ryo rigaragaza ko iyi mvura idasanzwe ishobora kuzageza mu kwezi kwa Gatandatu ikigwa.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years