Bugesera:Barishimira ko bagiye gutera imyaka nk’abandi nyuma y’ibihuha by’uko imvura bayibuzwa n’iyubakwa ry’ikibuga k’indege

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bahawe imbuto y’ibigori Ku kugira ngo binjire mu gihembwe k’ihinga bitabagoye dore ko n’imvura imaze kuboneka aho bari bayitegeranyije amatsiko menshi kuko ikunze kubura muri aka karere bakabihuza n’ibihuha by’uko abazungu bubaka ikibuga k’indege cya Bugesera aribo bayibuza kugwa.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na Muhabura.rw bavuga ko bishimiye ko imvura yaguye bakaba banahawe n’imbuto y’ibigori bityo ngo ibi biragaragara ko nabo bazasarura bakabona ikibatunga.

Nzayikorera Damien utuye mu murenge wa Ririma avuga ko igihe cyari kibaye kirekire bategereje imbuto ndetse n’imvura kugira ngo batere.

Yagize ati:”Imvura yatinze kugwa bityo duhinga nyuma ariko ubu yarabonetse mu buryo bugaragara none tukaba turi guhinga tunashyira ibigori mu butaka.

Bavuga ko bashimira leta y’u Rwanda ibicishije muri ministeri y’ubuhinzi ifatanyije n’ikigo cy’ubuhinzi (RAB) mukubashakira imbuto y’ibigori kandi yatoranyijwe.

Mugenzi we witwa Mujawamariya Drocella avuga ko bibazaga uburyo bazabaho bikabayobera.

Yagize ati:”Twumva ko abandi bateye imyaka kera twe twibazaga ngo bizagenda gute bikatuyobera.Ariko byakemutse kuko imvura iragwa neza ndetse tukaba turi gushyira ibigori mu butaka nta kibazo kandi tukaba twiteguye kuzasarura natwe.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko icyo gikorwa gikomeje mu mirenge yose y’akarere ka Bugesera kugira ngo abaturage bahinge hakiri kare.

Yagize ati:”Nta murenge tuzasiga tudatanze imbuto y’ibigori dore ko n’imvura iri kugwa Ku buryo bugaragara maze igihembwe cy’ihinga kizagende neza maze n’umusaruro uzaboneke.

Ni mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Bugesera bagize impungenge zivanze n’ibihuha, bavuga ko kubura kw’imvura muri aka karere bishobora kuba biterwa n’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera aho bavuga ko abazungu bazanye icyuma gisubiza imvura hejuru cyikayibuza kugwa ngo itabangiririza imirimo yabo.

Gusa kugeza ubu ibyishimo ni byose kuko basanze ibyo bibwiraga atari byo dore ko imirimo y’iyubakwa ry’icyo kibuga igikomeje ndetse nabo bazungu bakaba bakiri kucyubaka ndetse n’imvura ikaba igwa nta kibazo.


Imbuto y’ibigori bahawe ngo ni ikizere ko nabo bagiye guhinga bakabona ikibatunga
Abahinzi bavuga ko bafite ikizere ko imvura izabereza imyaka bitewe n’uko igwa nk’uko bisanzwe

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years