Bugesera:Amakimbirane yo mungo yatumye umugabo amara imyaka isaga 15 arara ku mifuka

  • admin
  • 12/11/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa Barayagwiza Charles w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Rukindo,akagari ka Kagenge,mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera amaze imyaka cumi n’itanu arara ku mifuka nyuma yo kugirana amakimbirane nuwo bashakanye witwa Zaninka Beatrice w’imyaka 63 y’amavuko.

Barayagwiza n’umugore we Zaninka bafitanye abana icyenda barimo abahungu batanu n’abakobwa bane,aba batandukanye mu mwaka wa 2009.

Barayagwiza na Zaninka bashakanye mu 1992 nyuma baza kunaniranwa aho bivugwa ko amakimbirane yinjiye mu muryango wabo bitewe n’uko Zaninka yashinjaga umugabo we gusesagura umutungo.Nyuma bibwo Barayagwiza yirukanwe mu rugo rwe.

Barayagwiza aganira na Muhabura.rw yavuze ko kuva yakwirukanwa mu rugo rwe nuwo bashakanye yabaye intabwa ku buryo atagira icyo kurya ndetse naho kurara.Yakomeje abwira umunyamakuru ko atumva uburyo umugabo ashobora kwirukanwa mu bye agasembera bigeze aho yifuza gupfa bitewe n’ubuzima abayemo.

Yagize ati:“Hari igihe kigera nkifuza gupfa kubera kurara inzara no kutagira aho ndara. Urabona nawe ino mifuka niyo ndaraho nkabona riracyeye,imyaka ishize ari cumi n’itanu mbaho gutyo muri ubu buzima ,ndi umunyarwanda kimwe n,abandi ngashaka icyo nakoze kikanyobera”.

Yakomeje asaba inzego zitandukanye gushishoza kuri iki kibazo cye maze nawe akagira ubuzima nk,ubwabandi banyarwanda.

Ati:”Ndasaba inzego zitandukanye kunkurikiranira ikibazo ngahabwa bicye mu byo narintunze maze nanjye ubuzima bugakomeza kuko ubuzima ndimo nkuko mwabubonye ntibubereye umwana w’umunyarwanda”.

Mu mwanzuro w’abunzi b’akagari muhabura ifitiye kopi uvuga ko aba bombi bagomba kugana inkiko maze zo zibifitiye ububasha zikabatandukanya ndetse zikabasaranganya imitungo yabo.

Kuba Barayagwiza atagana inkiko ngo ikibazo ke gikemuke, avuga ko ntabushobozi yabona kuko kuba abwirirwa akanaburara ntaho yakura n’itike imugeza ku rukiko akaba asaba ko mu gihe inkiko zitarafata umwanzuro yaba abonye ahamufasha gusunika iminsi.

Nuhabura.rw yagerageje kuganira na Zaninka ngo asobanure icyatumye we n’umugabo we bashwana bikagera aho ajya kwibana,ntibyashoboka kuko yanze kuganira n’umunyamakuru.

Mu kumenya imitere y’ikibazo, Muhabura.rw yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange,Sebarundi Ephraim, avuga ko ari mu mahugurwa I Nyagatare,ariko ko niyavayo uwo muturage azajya ku murenge ku wa Gatatu bakareba icyo bamufasha.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yatunguwe no kumva Icyo kibazo,ariko ubwo kimenyekanye bagiye gufatanya Nk’abayobozi kigakemuka.

Yagize ati:”Ubwo turabimenye turafatanya nk’inzego maze ikibazo gishakirwe umuti”.

Imibare igaragaza ko ingo zibanye nabi mu karere ka Bugesera zigera ku 1826 ariko hifashishijwe gahunda zinyuranye za leta hagenda hakorwa ubuhwituzi nk’umugoroba w’ababyeyi.

JPEG - 55.4 kb
Inzu Barayagwiza abamo nayo ubwayo irabangamye


JPEG - 64.6 kb
Ibi nibyo byiryamirwa Barayagwiza araraho bigizwe n’uduce tw’imifuka n’ibindi biteye isoni

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/11/2019
  • Hashize 4 years