Bugesera:Abacitse ku icumu Babangamiwe n’icyemezo cy’Akarere cyo kubaka ashyinguwe imibiri y’ababo

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Mudugudu wa Gitega, Akagali ka Ndoranyi, Umurenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, babangamiwe n’icyemezo cy’Akarere ka Rubavu cyo kubaka Umudugudu w’Icyitegerezo ahari imibiri y’ababo idashyinguwe mu cyubahiro.

Aba baturage bavuga ko kuba uyu mudugudu ugiye kubakwa mu matongo yabo bizabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kuba imibiri y’ababo izubakwaho amazu kuko kugeza ubu hari ubwo iyo bahinga babona imibiri y’ababo batashyinguwe mu cyubahiro.

Ugiruwe Bonifasi warokokeye muri aka gace ni ikimwe mu bimuhangayikishije “ Nta mwaka n’umwe tudataburura imibiri y’abavandimwe bacu ahangaha, urabona duturiye ikigo cya gisirikare cya Bigogwe kandi abasirikare ni bo bishe abantu ahangaha, kuba bagiye kuhubaka umudugudu bashobora kubaka hejuru y’abacu”

Ikindi kibateye impungenge ngo ni amasambu yabo bahingaga agiye kubakwamo umudugudu w’icyitegererezo kandi ariyo asanzwe abatunze.

Impamvu batanga ko ubutaka bwabo budakwiye kubakwamo uyu mudugudu

Impamvu aba baturage batanga zishingiye ku kuba aho uwo mudugudu uzubakwa ari ho bahingaga ndetse bakahororera kandi ngo bari no mu gihirahiro kuko ntibazi aho Akarere kazaberekeza.

Mu cyumweru gishize ngo ni bwo haje umukozi w’Akarere apima hegitari makumyabiri, ngo ababwira ko zigomba kubakwaho umudugudu w’icyitegererezo ndetse ko abahingaga muri ubwo butaka bagomba guhita bahagarika guhinga uwo mwanya.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Izubarirahse.rw bavuga ko mbere y’uko uwo mutekinisiye w’Akarere abereka ubutaka, batazongera gukubitaho isuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie ngo yari yabakoresheje inama itunguranye ababwira ko bahora bamusaba amashanyarazi n’umuhanda, ababwira ko agiye kubibaha kandi ngo bakabona n’umudugudu w’icyitegererezo.

Aba baturage biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside, bavuga ko icyo cyemezo cyabituye hejuru kuko ngo umuyobozi w’Akarere yatumije inama itunguranye akabagezaho icyo cyemezo.

Uretse kuba ngo bataragishijwe inama, ngo banahangayikishijwe no kubona ubutaka bwari bubatunze bugiye kubakwaho amazu bagasigara batagira aho guhinga no kororera kandi ngo ari uwo mwuga ubatunze.

Nyirasafari Mulisa yagize ati “Iki cyemezo cyadukuye umutima ku buryo bukabije, twagiye kumva twumva baraduhamagaye ngo tuze mu nama mu gitondo, tuhageze meya aratuganiriza atubwira ko hari umusaza ukunda kumusaba umuhanda n’umuriro, ahita atubwira ko uretse ibyo ng’ibyo azaduha n’umudugudu w’icyitegerezo ariko ukubakwa mu amsambu dusanzwe duhinga”.

Yungamo ati” Abenshi hano turi abapfakazi ba Jenoside, abandi turera imfubyi, none se ni gute aya masambu yacu bazayafata ngo hubakwe ayo mazu meza batubwira? None se nibubaka ayo mazu ni yo tuzarya? Birababaje cyane.

Icyo Intara ibivugaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Uburengerazuba Jabo Paul, avuga ko aba baturage batakagombye guhangayikishwa n’igikorwa cyo kuba bagiye kubakirwa umudugudu w’iterambere kuko ngo bazahungukira byinshi.

Jabo yagize ati “Uyu ni wo Murenge Akarere ka Rubavu kahisemo ngo ushyirwemo ibikorwa byihuse by’iterambere ryihuse, hagahinduka icyitegererezo ku bandi ku buryo iryo terambere rizajya rigenda rikwira hose, bazabona amashuri, amashanyarazi, ibitaro ndetse n’ibindi”.

Aba baturage ngo ikirushaho kubashengura umutima ni uko babwiwe ko abantu bazaza gutura muri uwo mudugudu bazaba bavuye mu wundi murenge aho bazaba bimuwe kubera gutura mu manegeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Jabo yemeza ko ubutumwa bahawe ku ikubitiro bushobora kuba bwaratanzwe nabi.

Jabo yagize ati “ Ikibazo kirimo ni uburyo gahunda yamenyeshejwe abaturage, iyo habaye impinduka iyo ari yo yose umuturage agomba kubanza kuyigishwa mbere yo kugira ngo iyo mpinduka ize kugira ngo abanze ayumve, ayikunde amenye ko iri mu nyungu ze noneho bibone gukorwa kandi ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugiye kubaka uyu mudugudu nyuma yo gusura undi wo mu Karere ka Bugesera watujwemo abaturage bavuye ku kirwa cya Mazane na Sharita yo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Abacitse ku icumu Babangamiwe n’icyemezo cy’Akarere cyo kubaka ashyinguwe imibiri y’ababovia:Izubarirashe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years