Bugesera: Ubuyobozi bukomeje gahunda y’ibikorwa byo gusura insengero

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ntangiriro z’uyu mwaka niho Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kugenzura insengero mu rwego rwo kureba imikorere yazo,isuku,kureba ko zujuje ibipimo bigena insengero ndetse n’amahame azigenga no kureba ubumenyi n’ubushobozi bw’abashumba bazikoramo.

Iyo nkubiri y’insengero yasize nyinshi muri zo zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa no kubera akajagari kazigaragaragamo nko kutagira isuku,gukorera mu nyubako zitujuje ubuziranenge ndetse no kuba izo nsengero zitagira ibyuma bigabanya amajwi mu kwirinda urusaku rubangamira rubanda.

Mu karere Ka Bugesera naho iyo nkubiri yarahageze maze hafungwa zimwe muri zo.Kuri uyu wa Gatatu niho hatangiye kurebwa insengero zimaze kuzuza ibisabwa maze zikomorerwe zitangire gukora.

Mu murenge wa Mayange bo bavuga ko iki gikorwa kigamije kureba insengero zafunzwe ndetse izujuje ibisabwa zigafungurirwa zigakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko iki gikorwa kigamije kureba ibyakosotse nyuma y’inkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.

Yagize ati:”Iyo habaye igikorwa nkiki cyo gukurikirana ibisabwa maze zimwe mu nsengero zigafungwa habaho n’ikindi gikorwa cyo gukurikirana ko ibyasabwe byatunganyijwe ku ruhande bireba,niyo mpamvu rero y’iki gikorwa cyatangiye kugirango abujuje ibyasabwe bafungurirwe kandi harebwe n’abatarabyuzuza aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.”

Iki gikorwa cyo gusuzuma insengero zujujuje ibisabwa n’izitujuje ibisabwa cyafashwe na guverinoma y’u Rwanda nyuma yuko hakozwe isuzuma bagsanga insengero zifite akajagari gakabije maze minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igishyiramo imbaraga ifatanyije n’inzego zitandukanye ’umutekano (ingabo,Dasso na Polisi y’igihugu).

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years