Bugesera- Ntarama : Bamwe mu bahinzi baratabaza kubera izuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Ntarama akagali ka kanzenze barataka igihombo batewe n’izuba ryinshi ryumishije imyaka yabo.Muri iki gihembwe cy’ihinga A, izuba ryibasiye ibihingwa bitandukanye birimo ibishyimbo n’ibigori .

Abo baturage bataka igihombo gikabije batewe no kubura imvura nabo mu mudugudu wa Karumuna mu kagali ka kanzenze umurenge wa Ntarama aho bavuga ko imyaka yabo yumye Kandi hari bamwe bahawe imashini zo kuvomera imyaka yabo ariko bo nti bazibone bakaba batabaza kugira nabo babe bafashwa .

Nyiransabimana Josee yagize ati ” Ubu imyaka yacu yarumye Kandi tuba twarafashe inguzanyo tukatisha imirima tukagura amafumbire none ubu ibishyimbo byose byarumye n’igihombo gusa, abandi bo muri kanzenze babahaye amamashini yo kuvomera ariko twebwe mu karumuna ntayo twabonye”

Nyiransabimana yakomeje avuga ko ibi bizabagiraho ingaruka zirimo kutabona umusaruro uhagije nkuwo yabonaga ati”Nasaruraga imifuka irindwi y’ibishyimbo nkagurisha nkishyurira abana amashuri ariko ubu sinzabona n’umufuka numwe”.

Niyigena pascasie nawe yemeza ko umusaruro w’uyu mwaka uzaba muke cyane kubera izuba Kandi ko n’imashini zo kuvomera zatanzwe bo zitabagezeho.

Yagize ati”Ubu ibishyimbo byarumye Kandi byumye bimaze kuba ururabo nari nateye kuri hegitari irenga ariko ndabona ntanibiro icumi nzasarura, ubu n’igihombo gusa ntanubwo tuzabona ibidutunga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama Madam Uwamugira Martha avuga ko imashini zo kuhira zatanzwe zidahagije ku buryo zagera kuri buri wese agasaba Abaturage gutizanya ndetse no gukoresha ubundi buryo bwo kuhira bakoresheje ibindi bikoresho

Madam Uwamugira Martha yabwiye Umunyamakuru wa MUHABURA Ati”Ubushobozi twahawe bw’imashini ntabwo buhagije ku buryo buri muturage yabona imashini, twagerageje kuzishyira kuma site dufite muri buri kagali hagendewe ku baturage begeranije ubutaka bakavomerera hamwe ku baturage bafite ubutaka bwegereye igishanga icyo twabakangurira nugutizanya no gukoresha ubundi buryo basanzwe bakoresha buhira”

Ntarama ni umurenge ugize umugi cyane ko ariwo murenge ushyikiramo iyo uturutse i kigari uza i Bugesera unyuze mu muhanda wa akaburimbo, ukaba igizwe n’utugari dutatu Cyugaro, Kanzenze, Kibungo, uyu murenge ufite ubuso bunini budatuwe ndetse ukaba ukeneye abashora imari cyane mu buhinzi 

Umuyobozi w’ungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB Dr Bucagu Charles ýa bwiye MUHABURA.RW ko Abaturage bagomba kujya bakora imiganda kugirango bafatanye kuhira imyaka yabo .

Mu murenge wa ntarama hatanzwe imashini zuhira 12, Akarere ka Bugesera kahawe moteri 230 n’ibikoresho bigendanye nazo bizifashishwa kuhira site zegereye amazi kandi ko n’abahinzi bahabwa moteri kuri nkunganire hifashishijwe amazi y’ibiyaga, imigezi n’ibishanga..

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, yavuze ko hari ibice bimwe byababaye cyane kurusha ibindi kubera izuba, ariyo mpamvu bari gukangurira abaturage gutera ibiti byinshi kuko bizana imvura.

Yakomeje agira ati “ Iyo ugiye kureba usanga ari utugari tumwe n’imirenge imwe ariko muri rusange hari imirenge ibabaye cyane kurusha indi.Bugesera ni imirenge hafi itanu “

Mu byifuzo  by’abahinzi bagejeje kuri  MUHABURA basabye kubafasha kugirango bongere ubuso bwuhirwa ku misozi, bifuza ko bahabwa shitingi na roswari bagacukurirwa ni bidamu bifata amazi .

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, batangije ibikorwa by’umuganda wo kuhira imyaka no gutera ubwatsi bushobora guhangana n’izuba mu bice bimwe na bimwe byo mu mirenge 25 yahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi.

Ni ibikorwa byatangijwe mu turere hafi ya twose tariki ya 15 Ugushyingo 2021 nyuma y’aho bigaragaye ko mu mirenge 95 igize i Ntara y’iburasirazuba , igera kuri 25 yahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi kuburyo muri iyi mirenge hashobora kugaragara ikibazo cy’amapfa.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel /MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/11/2021
  • Hashize 2 years