Bugesera: Ntacyo Leta yakora ngo igezeho umuntu ibikorwa atabigizemo uruhare-Ingabire Assumpta

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Abatujwe mu Midugudu y’icyitegererezo iri hirya no hino mu gihugu bakuwe mu manegeka, batangaje ko imibereho yabo ikomeje guhinduka igana aheza, kubera ibikorwa remezo begerejwe bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Sinayobye Claude umwe mu bagize imiryango isaga 200 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbuganzeri mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, avuga ko ubuzuma bwe bumaze kuba bwiza nyuma yo gukurwa ku kirwa cya Sharita kiri mu murenge wa Rweru.

Kugira ngo ugere mu kirwa cya Sharita, bisaba kwifashisha ubwato, inzira ikugeza ku nkuka nayo iragoranye kuko iri mu gishanga.

Kuri iki kirwa haragaragara urujya n’uruza rw’abantu, bamwe mu bimuweyo bajya kuhashaka ibiribwa n’ubwo hari n’abandi bakihatuye.

Mu 2016 imiryango 80 yakuwe aha ku kirwa cya Sharita, kimwe n’ indi miryango yari ituye ku kirwa cya Mazane ituzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbuganzeri uri muri Rweru. 

Aha bimuriwe hari ibikorwa bitandukanye birimo post de sante, amashanyarazi atuma bakora ibikorwa byabo ku manywa na ninjoro ndetse n’ubworozi bw’inka zisaga 100 mu kiraro rusange zikitabwaho na muganga w’amatungo Rwagaconda Jerome. 

Hari kandi rwiyemezamirimo ufasha aba baturage kubona ubwatsi kandi akishyurwa na leta.

Rwagaconda Jerome agira ati “Tuzitera umuti w’uburondwe kugira ngo zitarwara ndetse akenshi tuzikingira inzoka nka kabiri ku mwaka tukaziha n’amavitamini kugirango zigire umubiri mwiza. Tufite inka z’amata zikamwa muri litiro 20 ku munsi ariko muri rusange hari n’izikamwa litiro 4 mu gitondo n’izindi n’umugoroba.”

Ni inka zitanga litiro 150 ku munsi, ku mwaka zitanga amafaranga miliyoni 3 ava mu ifumbire, akagabanywa abahawe izo nka.

I Nyaruguru naho mu murenge wa Munini ku musozi witwaga Nyembaragasa  wahinduriwe izina ukitwa Nyarutarama, hatujwe abaturage bakuwe mu manegeka.

Mukarurangwa Donatille umwe mu batujwe agira ati “Kera ubiriri bwabaga ari bumwe, ugasanga umugabo aryamanye n’abana ariko umukuru w’igihugu nibwo yavuze ati abasigajwe inyuma n’amateka, nimubavugurure mubateze imbere, nibwo baduhaye amabati, inzu nziza, ubu turaryama tukisanzura.”

Hagati aho ariko iyo witegereje neza muri imwe muri iyi midugudu, hari aho usanga ibibazo by’isuku nke ndetse bimwe mu bikoni bifite imiyoboro isohora imyotsi yazibye, noneho imyotsi ikagera no mu nzu, gusa abahatuye bemera ko imyumvire nayo ikwiye guhinduka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta avuga ko mbere y’uko abaturage batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo, babanza gutegurwa bagasobanurirwa uko iteye n’icyo basabwa.

Uruhare rw’umuturage mu kugira isuku no gusigasira ibikorwa remezo yegerejwe rukaba ari ingenzi.

Ati “Ntacyo leta yakora ngo igezeho umuntu ibikorwa atabigizemo uruhare, ahangiritse ntibagomba guhamagara gitifu ngo ahasane ahubwo bagomba kuhisanira kuko ntabwo leta yaguha ngo ikomeze iguhe kandi mu gihe yaguhaye igomba gusubira inyuma ikareba n’abandi bataragerwaho n’ibyo bikorwa remezo ngo nabo ibahe.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko icyerekezo cy’igihugu ari uko nibura buri Murenge wagira umudugudu w’icyitegererezo.

Imidugudu isaga 120 niyo imaze kubakwa mu gihugu, imiryango 5,182 niyo imaze gutuzwa muri iyo midugudu, igizwe n’abaturage ibihumbi 28 bishimira ubuzima bwiza bakesha gutura muri iyo midugudu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years