Bugesera – Ntarama: Abana bari baravuye mw’ishuri basubijwe kwiga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/03/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama buratangaza ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri binyuze mu bukangurambaga bugamije kwigisha ababyeyi ndetse n’abana

Bamwe mu bana biganjemo abo abahungu basubijwe kwiga bavuga ko bishimiye kuba ubuyobozi bwarabafashije bagasubira kwiga binyuze mu nyigisho  babahaye bakemeza ko batazongera kuva mw’ishuri batarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye.

Ishimwe fabrice w’imyaka 9 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza avauga ko gusubira kwiga byamufashije kuko ari kugenda amenya gusoma yagize ati :“Nari naravuyemo ndangije mu mwaka wa kabiri kubera  mbere nkiga naratahaga nkasanga nta biryo Bihari ariko ubu turya kw’ishuri kandi biri kumfasha kumenya gusoma no kwandika”.

Ishimwe fabrice yongeyeho ko atazongera guta ishuri ndetse ko Iyo yabonaga   abandi bana biganaga   bagiye kw’ishuri byamuteraga isoni.

Byiringiro Eric w’imyaka 14 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa gatanu  avuga ko amaze kumenya  akamaro ko kwiga ndetse ko atazongera kuva mw’ishuri atarangije kwiga ayisumbuye ati:” Kwiga ni byiza cyane kuko bituma umuntu amenya gusoma no kwandika kandi akamenya ubwenge”

Byiringiro yongeyeho ko intego ye arukwiga kugeza arangije amashuri y’isumbuye aho afite intego yo kuzaba umusirikare.

Nyiramana theresee umwe mu babyeyi bari  barakuye abana mw’ishuri  avuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bazakomeza gufasha abana kwiga ndetse ko bazajya bakurkirana imyigire yabo .Ati “

Ubuyobozi bwaratwigishije butwereka ko gukura umwana mw’ishuri arukumubuza amahirwe kandi umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga , ubu nafashe umwanzuro umwana wanjye ntazongera gusiba ishuri ndetse nzanjya mukurikirana menye uko yiga”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama Uwamugira Martha yemeza ko muri uyu murenge hari umubare munini w’abana bataye ishuri ariko ngo k’ubufatanye n’inzego zose hakozwe ubukangurambaga abana basubizwa mw’ishuri. Yagize Ati:” Muri uyu murenge wacu hatuye abantu benshi babimukira baza baje gushaka imibereho muri Ntarama ugasanga umuntu yaturutse ku Gisenyi agahura n’undi waturutse ahandi hantu bakaba bashinze urugo bakabyara , muri uko kubyara ntibashobore kwita kuburere bw’abana babo bigatuma abana bata ishuri bakaba inzererezi ,ni muri urwo rwego twahisemo gukora ubukangurambaga bugamije gusubiza abana mw’ishuri”.

Uwamugira Martha yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga banigisha ababyeyi gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse ko  abana bose arabigihugu kandi bafite amahirwe angana bityo ko ntawukwiye kuvutswa amahirwe yo kwiga kandi leta yarabegereje amashuri.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko  ubu bukangurambaga buzakomeza mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu .

Minisiteri y’Uburezi, itangaza  ko nyuma yo kumara igihe kirekire abanyeshuri by’umwihariko abo mu mashuri  abanza n’ayisumbuye bari muri gahunda ya guma mu rugo, abagera kuri 5% batasubiye ku mashuri ubwo yongeraga gufungura.


Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y’ishuri n’ababuze ayo kugura ibikoresho.

Mu gihe gitambutse Perezida Kagame yavuze ku bana bagwingira, abarwara bwaki, aho muri buri karere usangamo ibyo bibazo. Yavuze ko abayobozi bakwiriye kwibaza icyabuze kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe hanyuma abo bana babeho neza.

Ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

Emmanuel Nshimiyimana/ Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/03/2022
  • Hashize 2 years