BUGESERA MAYANGE BIRABAJE: Imibare y’Abana bata amashuli bakajya mu mihanda ikomeje kwiyongera

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Iyo ugeze mu duce dutandukanye tw’ Akarere ka Bugesera uhasanga utwana turi hagati y’imyaka icyenda kugeza kuri cumi n’itanu ( 9-15 )turimo ducaracara muri santere dutwaza abagenzi imizigo tugahembwa ibiceri by’amafaranga kuko usanga tudataha mu miryango dukomokamo.

Bamwe mubaganije Umunyamakuru wa MUHABURA.RW kuri uyu wa kane taliki ya 06 Gashyantare 2020 , bavuze ko icyatumye bata amashuli bakajya kw’ibera Abamarine [ Abana bo Kumuhanda ] byatewe n’impamvu nyinshi zitandukanye .

Uwitwa Mugisha Olivier w’imyaka cumi n’itatu (13) uturuka mu mudugudu wa Biryogo akagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera yavuze ko impamvu yayobotse iya marine ari uko iwabo babayeho nabi.

Mugisha yagize Ati : “Ndi Impfubyi kuri Papa , mfite Mama gusa kandi nti twishoboye kuko turi mu cyiciro cya mbere, Mama abantegereje buri mugoroba ko nzana ihaho rya ni Mugoroba, niyo mpamvu unsanze aha ndimo nterura tuno tuzigo kugirango ndebe ko bampa ibiceri maze nkaza kubona icyo mu rugo turarira.”

Yakomeje avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu wa kabiri mu mashuri abanza nabwo ari impamvu yo kubura ibikoresho by’ishuri no gutaha yava ku ishuri akabura icyo kurya yicira isazi mu maso.

Yagize ati : “Nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza (P2) birangira mbuze umwambaro w’ishuri ndetse n’ibikoresho birimo amakaye n’amakaramu , mpita ndivamo n’ibwo kwiyizira kuri uno umuhanda ubu ninjye Mama wanjye na barumuna banjye baba bategerejeho ayo kurya.”

Yavuze ko abonye umufasha akabona ibikoresho by’ishuri n’umwambaro w’ishuri yasubira ku ishuri maze agakomeza amasomo ye dore ko n’ubuzima bw’ubumarine bugoye.

JPEG - 98.9 kb
Uwitwa Mugisha Olivier w’imyaka cumi n’itatu(13)uturuka mu mudugudu wa Biryogo akagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera wigaga mu Ishuli rya G.s Mayange B

Undi witwa Nsengimana Eric Ntaho atandukaniye na Mugisha Olivier nawe babana mur’ubwo buzima. dore ko nawe yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P3) Nawe avuga ko ubwo buzima bumugora.

Nsengimana yagize ati: “Navuye mu ishuri ndi m’umwaka wa gatatu w’amashuri abanza ni bera Marine ku girango ndebe ko nasunika iminsi, ariko nabyo ndabona ari danger kuko niyo twabuze abo dutwaza utuzigo dushaka aho twiba byaba bibi tugafatwa maze tugakubitwa ndetse no kwirirwa twiruka imisozi.

Yavuze ko hari aho bagera bakumva abantu babatuka mu mazina mabi yagize ati :” Wumva abantu bakuru badutuka ngo turi za Mayibo cyangwa Marine

Yavuze ko nawe abonye umuterankunga yasubira iy’ishuri kuko inkoni n’inshyi bimuzahaje kuko yasanze ari uguhungira ubwayi mu kigunda.

Iki kibazo kandi usanga bamwe bayobora ibi bigo by’amashuri aba bana bigagamo bashinjwa uburangare no kutita kubana bashinzwe dore ko abo bana kuva bareka ishuri nta Mwarimu , Umuyobozi w’ikigo cyangwa ushinzwe uburezi wa basuye ngo amenye ikibazo cyabo cya tumye bata ishuri.

Eric yagize ati :” Kuva Nareka ishuri nta Muyobozi wambajije impamvu nariretse yawe nta Mwarimu waje m’Urugo ngo ambaze impamvu nta cyiga, ba ntambukaho ku Muhanda .”

Ubu bwiganze bw’Abana bata ishuri bugaragara cyane m’ Urwunge rw’amashuri rwa Mayange A , B ahamenyerewe kwitwa kw’izina ryo kwa Murasanyi ndetse n’ahandi hatandukanye nko mu mujyi wa Nyamata. Ruherereye mu murenge wa Mayange muri aka karere ka Bugesera,aho usanga abenshi muri aba bana babamarine baganirijwe n’umunyamakuru abenshi bigaga muri iki kigo kandi mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza maze hakabura gikurikiranwa.

JPEG - 87.8 kb
Nsengimana Eric Ntaho atandukaniye na Mugisha Olivier nawe babana muri ubwo buzima dore ko nawe yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P3)

Ku ruhande rw’ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Bugesera Madame Bamurange Appolinarie yabwiye umunyamakuru ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guca abo bana ku muhanda dore ko biri mu muhigo w’akarere .

Yagize ati:”Usibye no guhangana nicyo turaca ubuzererezi ubwo ari bwo bwose dore ko biri mu muhigo w’akarere,Ku bufutanye n’inzego zitandukanye abo bana barafatwa bakaganirizwa ababyemeye bagafashwa bagasubizwa mu miryango ,abo byamaze kurenga nabo bakajyanwa mu bigo ngororamuco nka Gitagata n’ahandi bamara gukosoka bagasubizwa mu miryango yabo.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza uko statistique y’ingo zibanye nabi mu karere ka Bugesera yaba ihagaze kuko usanga abana benshi bagana ubuzererezi baba bakunze ibibazo byo mu miryango maze avuga ko byasaba ubushakashatsi ariko akomeza avuga ko nibura muri buri mu murenge hatabura nibura ingo 15 zibanye nabi,ariko ko ubukangurambaga bugomba kwimakazwa ariko buhereye mu miryango,dore ko ari wo pfundo ya byose.

Ku murongo wa terefoni igendanwa MUHABURA.RW yahamagaye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard nti yitaba ndetse n’ubutumwa bugufi nti yabusubiza .


Mu nama y’umushyikirano w’umwaka ushize wa 2019 uhuza inzego zitandukanye z’igihugu n’inshuti zacyo hagarutswe kuri kino kibazo maze hafatwa umwanzuro wo gukora ubukangurambaga buhera mu miryango kuko umuryango ni ipfundo rikomeye kandi hasabwa amadini ko mu gihe batanga inyigisho z’umubano hagarukwa ku mibanire myiza iranga ingo za gikirisitu.

Mu myaka itanu ishize ubwo Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu ntara y’uburengerazuba yasanze abana bataye ishuri mu myaka yabanjirije uru ruzinduko barasagaga ibihumbi cumi na birindwi ategeka inzego zose zaba iz’igisirikare,iz’igiporisi ndetse n’inzego z’ibanze zifatanya kugarura abana bose bataye ishuri kuko mu mezi atandatu uwo muhigo wagezweho maze maze 92% bagaruka mu ishuri.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe,ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years