Bugesera: Imyanda y’ibikoze muri parasitiki ibangamiye ibidukikije .

  • admin
  • 30/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Imwe mu myanda ya parasitike itoragurwa mu kimpoteri cya Sumburemuri Nyamata Sumbure mu kagari ka Kanazi ni mu murenge wa Nyamata niho hakusanyirizwa imyanda y’akarere ka Bugesera yiganjemo ibikoze muri parasitike n’ibindi.

Kuba kidatunganyije ku buryo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora ni ikibazo abaturage bagaragaza ko kibangamira ibidukikije birimo ubutaka bw’abatuye hafi yacyo.

Bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko hakenewe ikimpoteri gitunganyije ku buryo aho gushyira imyaka itabora cyane cyane ibikoze muri parasitike hatandukana n’ahashyirwa imyanda ibora kuko ubutaka bwangizwa n’imyanda itabora.

Yankurije Verdiana avuga ko atuye muri metero mirongo itanu uvuye ku kimpoteri ngo babona imodoka ziza zikamena imyanda ivangavanze.

Ati “Iki kimpoteri kibangamiye abaturage bidasize no kwangiza ibidukikije kuko aya macupa anyanyagiye mu mirima yacu avanze n’amashashi byangiza ubutaka bwacu.

Ntangira guhinga ibishyimbo nkuramo ibiparasitike ariko kuko hegereye ikimpoteri biranga bikagarukamo kugeza nsaruye . Nibashake uko bubaka ikimpoteri bashyiremo izi parasitike ze kutwangiriza imirima .”

Munyendamutsa Emmanuel umuturage akaba n’umuhinzi wo mu murenge wa Nyamata na we avuga ko parasitike ari nyinshi hirya no hino cyane cyane ahegereye ikimpoteri.

Agira ati “Mu Bugesera ntiturabona ahashyirwa imyanda itabora, twabyumvise kuri radio ariko ntiturahabona. Usanga imyanda ya za parasitike zitabora inyanyagiye hirya no hino cyane cyane ku butaka bwegereye aho bashyize ikimpoteri cya Sumbure, iyo parasitike iri mu butaka ikigori cyangwa igishyimbo nticyabona aho gishinga umuzi kubera ko parasitike itabora.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Umwali Angelique avuga ko akarere kakomwe mu nkokora na Rwiyemezamirimo wari warahawe isoko ryo gutunganya ikimpoteri mu buryo bwa kijyambere hibandwa ku kuvangura imyanda ibora n’itabora .

Ati “Kuba mu karere tudafite ahagenewe gushyirwa imyanda itabora ya za parasitike mu rwego rwo kurengera ibidukikije twakomwe mu nkokora na rwiyemeza mirimo wari waratsindiye isoko ryo gutunganya ikimpoteri no kubyaza umusaruro imyanda itabora.”

Akomeza avuga ko akarere kari kuganira na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu gushaka igisubizo kirambye kuko ari ikibazo kibangamiye akarere. Asaba abaturage kwibuka kuvangura imyanda yo mu ngo zabo, amacupa n’ibindi bikoze muri parasitike bigashyirwa ahantu hatandukanye n’indi myanda ibora.

Hashize imyaka ine ikimpoteri cy’ akarere ka Bugesera gishyirwamo imyanda ivanzemo iya parasitike.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kivuga ko ikibazo cya parasitike gihangayikishije isi muri rusange kubera ko zangiza ibidukikije byaba ibiri ku butaka no mu mazi.

Isaba uturere gushyiraho ibimpoteri hitawe ku kubuza imyanda itabora ya parasitike gukomeza kwandagara hirya no hino igashyirwa hamwe ikabyazwamo ibindi bikoresho bikanagura ishoramari ry’akarere.

JPEG - 65.2 kb
Ikimpoteri cy’ akarere ka Bugesera giherereye mu mudugudu wa Sumbure mu murenge wa Nyamata

Mukeshimana Alice/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/09/2020
  • Hashize 4 years