Bugesera :Impesha kurama zahatahanye umukoro udasanzwe

  • admin
  • 24/12/2016
  • Hashize 7 years

Intore z’Impesha kurama zo mu karere ka Bugesera zahawe umukoro wo gukuraho burundu icyasha cyakunze kwambikwa urwego rw’Ubuvuzi, aho uru rwego rwakunze kuvugwamo cyane kudatanga neza Serivisi ndetse no kurangarana ababagana.

kimwe mu byo kandi izi ntore zatashye ziyemeje harimo ko zigiye gukora uko zishoboye binyuze mu bukangurambaga no kwegera abaturage zikabaganiriza zikagabanya zimwe mu ndwara bikunze kugaragara ko abaturage bazirwara ahanini bitewe n’ubumenyi bucye bwo kwirinda izo ndwara zitarabageraho.

Ibi izi ntore z’Impeshakurama mu karere ka Bugesera zabyiyemeje kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016 I Nyamata ubwo hasozwaga itorero ryari rimaze igihe kingana n’icyumweru

Intore zisaga 152, zikubiyemo abakora mu buganga ndetse n’abandi bose bashinzwe ubuvuzi mu karere ka Bugesera zasoje Itorero ry’Impesha kurama icyiciro cyambere mu mpera z’icyumweru gishize aho izi ntore zatahanye imwe mu mihigo izabafasha gukemura bimwe bu bibazo byakunze kurangwa muri uru rwego rw’Ubuvuzi.

Bamwe mu batojwe bahamirije MUHABURA.rw ko bungukiye byinshi muri iri torero ndetse bahamya ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nabo bagatangira kuvugwa mu ndashyikirwa cyane cyane mu gutanga Serivisi nziza kandi zinyura ababagana.

Gusa ku rundi ruhande aba batojwe bavuga ko n’Ubwo uru rwego babarizwamo rw’ubuvuzi rwakunze kurangwa no kudatanga serivisi zinogeye aba bagana ahanini byaterwaga n’ikibazo cyo kubura amahugurwa nk’aya ikindi kandi ngo usanga ikibazo cy’umubare mukeye w’abaganga nawo ubigiramo uruhane kandi ngo n’ibikoresho byifashishwa mu kazi kabo ka buri munsi ngo biracyari bikeya.

Ku kibazo kijyanye na Serivisi mbi zakunze kuvugwa muri uru rwego rw’Ubuvuzi, Dogiteri Alfred RUTAGENDWA,Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamatandetse akaba ari nawe wari uhagarariye iri torero yabwiye MUHABURA.rw ko biteze umusaruro uhagije muri iri izi ntore zahuguwe cyane ko n’amahugurwa bahawe yari yiganjemo kubigisha indangagaciro zikwiye kubaranga haba mu kazi no mubuzima busanzwe

Dr Alfred ati “Ubundi ntiyo mpamvu habaho itorero ni ukugira ngo abantu bahugurwe bibutswe indangagaciro ziba zigomba kubaranga haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe, rero nta gushidikanya ko n’Izi mpeshakurama zahuguwe icyumweru cyose zigiye kwitwara neza kurushaho”

Dr Alfred Akomeza avuga kandi ko na nyuma yo kuva muri iri torero bazakomeza gukurikirana bakareba niba koko imihigo bahigiye muri iri torero yeshejwe

Ati “Ikindi kandi hano twagize umwanya wo guhiga imihigo ijyanye n’ibyo tuzageraho ariko ahanini bigendeye ku mpanuro twabahaye, urumva rero ko n’imihigo aba bavuzi bahize ni iyacu, ubwo rero hazabaho kuyigenzura kugira ngo natwe urwego rw’ubuvuzi rubashe kuba indashyikirwa ahanini iri torero navuga ko arizo mpanuro zisigiye abahuguwe

Izi ntore z’Impesha kurama kandi zahawe impanuro zo kugenda zikanoza imikorere harimo kwegera abaturaga bakabagira inama ndetse bakanabigisha uburyo bashobora kwirinda indwara batarazandura

Itorero ry’Impesha kurama rihuriyermo abakora buvuzi hano mu Rwanda hose rayatangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Ukuboza 2016, ribera mu Turere twose t’Igihugu, rikaba ryarasojwe ku wa 23 Ukuboza 2016, Biteganijwe ko hari ibindi byiciro bibiri bizatozwa mu mwaka utaha wa 2017

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 24/12/2016
  • Hashize 7 years