Bugesera: Hari abatarishyurwa indishyi y’ahazubakwa ikibuga cy’indege

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera yatangijwe ku mugaragaro mu minsi ishize, kugeza ubu ariko hari imiryango 21 y’abaturage bahimuwe batarahabwa ingurane z’imitungo yabo. Ubuyobozi buvuga ko ari ukubera ibibazo byabo ubwabo.

Mu 2014, abaturage ba mbere bari batuye aha iki kibuga cy’indege kuri kubakwa ku musozi wa Karera mu murenge wa Rilima batangiye guhabwa ingurane ngo bimukire ikibuga cy’indege.

Imyaka itatu nyuma yabwo hari abatarahabwa ingurane kandi barimuwe, abaganiriye n’Umuseke muri bo ntibabona impamvu yabyo kuko babariwe imitungo kandi bujuje ibisabwa.

Umwe muri bo yabwiye Umuseke ati “Tubayeho dukodesha kandi twari dutuye neza iwacu. Ubu bamwe ntitukibashije no gukodesha kuko nta mafaranga twirirwa twimuka kandi twujuje ibisabwa.”

Bamwe muri bo kandi bumva ngo n’ingurane babariwe icyo gihe nyuma y’imyaka itatu itagifite ka gaciro.

Deo Kagina wo muri bo ati “Ikibanza cyaguraga ibihumbi magana atatu ubu kigeze kuri miliyoni ebyiri, ubwo miliyoni imwe n’igice bambariye ku gaciro k’icyo gihe nibayimpa ubu izamarira iki?”

Frank Ukobucyeye ushinzwe ibikorwa byo kwishyura aba baturage avuga ko kuba iyi miryango 21 itarishyurwa hari impamvu zabiteye.

Izo ngo ni; kuba nta byangombwa by’ubutaka bibanditseho, n’abagiye batanga amakonti ya banki atari yo amafaranga agasubira muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ukobucyeye akavuga ko bari gufasha aba baturage ngo ibi bibazo bikemurwe amafaranga bayabone vuba. Nubwo bamwe muri bo bavuga ko ibibazo byabo byakemutse.

Ukobucyeye ati “ muri bo Harimo abaheruka bababarira twagerageje kubashakisha ngo tubishyure ntibaboneka harimo ababonetse ariko nabo imitungo atari iyabo nta byangombwa byabwo bafite ugasanga nibyo bibazo byagiye bizamo ariko turimo kubirangiza’’.

Kubaha ingurane hakurikijwe agaciro k’uyu munsi byo ngo ntibishoboka nk’uko bisobanurwa na Muhoza Adelte Christian umuyobozi ushinzwe iby’imicungire y’ubutaka mu karere ka Bugesera.

Avuga ko ibyo Leta yasabwaga yabikoze ku gihe abagombaga guhabwa ingurane ntibuzuze ibisabwa bakabigendamo biguruntege ibindi bikaba byarimo amakimbirane.

We akabizeza ko igihe cyose ibibazo byabo byakemurwa bakwishyurwa kuko amafranga ahari.

Imiryango 2 072 niyo yimuwe ahari kubakwa iki kibuga cy’indege cya Bugesera, yagombaga kwishyurwa imitungo 5 972.

Ubu imiryango 21 ni yo itarishyurwa harimo n’iba muri Uganda.

Ikiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege mpuzamahanga biteganywa ko kizuzura mu mpera z’umwaka utaha.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe