Bugesera: Bitarenze ukwezi gutaha abaturage baraba babyinira ku rukoma

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa yamaze kuzura ndetse ubu irimo kugenzurwa kugira ngo itangire gukoreshwa.

Iyi sitasiyo izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

Higaniro Theoneste, ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), avuga ko iyi sitasiyo izagira uruhare mu kongera ingano y’amashnyarazi agezwa mu muyoboro rusange w’u Rwanda ndetse ikemure ibibazo by’umuriro muke byabaga mu cyanya cy’inganda cya Bugesera.

Ati: “Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagiraga ibibazo by’umuriro muke bitewe n’uburebure bw’umuyoboro uhageza amashanyarazi. Uko umuyoboro ugenda uba muremure utabona sitasiyo unyuramo, niko amashanyarazi awurimo agenda agabanuka. Kuba Bugesera ifite sitasiyo yayo rero bizatuma tugabanya uburebure bw’uyu muyoboro, bityo icyanya cy’inganda gihabwe amashanyarazi afite ingufu zikenewe n’inganda nini zihari”.

Higaniro avuga kandi ko hari inganda ebyiri z’amashanyarazi zirimo kubakwa ndetse ziri hafi kuzura, nazo zizifashisha iyi sitasiyo kugira ngo igeze amashanyarazi yazo mu muyoboro mugari. Izo nganda zirimo urwa nyiramugengeri rwubakwa mu Karere ka Gisagara rwitiriwe “Hakan” ruzatanga Megawati 80 ndetse n’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Ati: “Uruganda rwa Nyiramugengeri rwubakwa na sosiyete y’abanyaTurkiya “Hakan” ruri hafi kuzura. Amashanyarazi azaruvamo anyure muri sitasiyo ya Mamba muri Gisagara, akomereze muri sitasiyo ya Rwabusoro I Nyanza, agere muri iyi sitasiyo ya Bugesera ari naho azava yinjizwa mu muyoboro rusange w’igihugu.

Avuga ko urugomero rwa Rusumo narwo rugeze kure rwubakwa ku buryo narwo nirutangira gukora, amashanyarazi yarwo azabanza kunyuzwa muri sitasiyo ya Rusumo nayo irimo kubakwa abone kugera kuri iyi sitasiyo ari naho azinjirizwa mu muyoboro rusange.

Ati: “Murumva ko iyi sitasiyo ifite akamaro gakomeye. Ifite ubushobozi bungana na MVA93.8. yubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyayihuzaga na sitasiyo ya Rwabusoro cyuzuye mu mpera z’umwaka ushize, naho ikindi cya kabiri nacyo kirimo kurangira ubu turi mu igerageza ngo turebe ko ibirimo byose bikora neza ubundi itangire gukoreshwa”.

Higaniro avuga ko uretse sitasiyo ya Bugesera, hari n’imiyoboro minini yubatswe iyihuza n’ingomero ndetse na sitasiyo zitandukanye. Iyo miyoboro irimo uva Rusumo ukagera Bugesera uzanye amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo, ureshya n’ibirometero 84. Uyu muyoboro uteganijwe kuzuzura mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Hari kandi undi muyoboro wamaze kuzura ureshya n’ibirometero 84.5 uturuka I Mamba mu Karere ka Gisagara ukanyura I Rwabusoro I Nyanza ku yindi sitasiyo yamaze kuzura ukagera kuri sitasiyo ya Bugesera ari nawo uzazana amashanyarazi aturutse ku ruganda rwa nyiramugengeri.

Undi muyoboro ukirimo kubakwa ni uhuza iyi sitasiyo ya Bugesera n’iya Shango mu Karere ka Gasabo kuntera y’ibirometero 35. Nawo biteganijwe ko uzuzura muri uyu mwaka.

Ubu imibare igaragaza mu Rwanda amashanyarazi ashobora kuhaboneka angana na Megawati 235.6 kandi biteganijwe ko mu minsi ya vuba aziyongeraho andi menshi aturutse ku ngomero zirimo kubakwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/05/2021
  • Hashize 3 years