Bugesera: Barayagwiza arishimira ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru none akaba abanye neza n’umufasha we

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu minsi ishize nibwo itangazamakuru rya Muhabura.rw ryasuye umusaza Barayagwiza Charles maze avuga ikibazo cy’amakimbirane yari mu muryango we bikaba ngombwa ko atandukana n’umugore we akajya arara ku mifuka,ariko ikibazo cye cyagejejwe ku bagomba kugikemura maze kibonerwa umuti urambye bityo we n’umugore we bakaba bishimira uko ubu babanye nyuma y’igihe kirekire batabana nk’umugabo n’umugore.

Mu nkuru yatambutse muri Muhabura.rw ni uko Barayagwiza w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Rukindo,akagari ka Kagenge,mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera yari amaze imyaka cumi n’itanu arara ku mifuka nyuma yo kugirana amakimbirane nuwo bashakanye witwa Zaninka Beatrice w’imyaka 63 y’amavuko.

Umunyamakuru yaramusuye bagirana ikiganiro, amubwira ikibazo ke akorerwa ubuvugizi maze inzego zitandukanye zinjira muri iki kibazo kirakemuka bityo ubu bakaba ari umuryango wishimye kandi wishimiwe.

Mu magambo ye Charles yagize ati:“ndashimira by’umwihariko itangazamakuru mu Rwanda kuko rihindura byinshi cyane cyane itangazamakuru rya Muhabura ryankoreye ubuvugizi ubu urwari rwarasenyutse rukaba rwongeye gusanwa mu buryo bugaragara, ubu nkaba ndikumwe n’umukecuru wanjye mu kiryamo kimwe nta makimbirane”.

Yakomeje avuga ko rwose ubu babanye neza ibibazo ubuyobozi be, umurenge bwabihaye umurongo bakaba batuje batimaje kandi bashima Imana yongeye kubahuza nyuma y’myaka isaga makumyabiri batabana.

Yagize ati:“Rwose nyuma y, imyaka makumyabiri natashye urugo rushya ntaho wadutandukanyiriza n’abageni bamaze iminsi mike bashinze urugo, buriya iriya myaka ni myinshi nta muntu wari uziko byacyemuka tukongera kubana mu mahoro masa nkaya”.

Ku ruhande rw’umukecuru Nyirazaninka yabwiye muhabura. Rw ko nawe ashima imana ko amakimbirane yari afitanye n’umugabo we yakemutse ubu bakaba babanye neza nta kibazo.

Yagize ati:“ndi umukristo wa ADPR nahoraga nsenga imana nsaba ko yansubiranya n, umugabo wanjye akava mu meson mbi yarimo, ubu rero ubuyobozi bw, umurenge wa Mayange bukaba bwaragize ikibazo icyabo bakagishyiramo imbaraga maze bakagicyemura ku buryo twishimiye twese “.

Mu myanzuro y’ikibazo cya makimbirane yabo, umurenge wafahe umwanya wo kuganiriza abashakanye bombi ariko mbere na mbere hafatwa umwanya wo kubanza kubohereza ku kigo nderabuzima cya Mayange bakabanza kumenya uko bahagaze Dore ko umukecuru Nyirazaninka yashinjaga umusaza We Charles ku muca inyuma kandi ko yari afite amakuru ko yanduye virusi itera agakoko ka Sida.

Nyuma y’igisubizo cyiza cya muganga habayeho ubwunzi bwakozwe n, umurenge maze bugera ku micyemukire myiza y’kibazo cyabo maze bakivaho barasubirana bajya mu rugo rwabo nkuko byari bisanzwe mbere ya 2009.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Mayange bwabwiye muhabura ko nta bandi bakorera uretse abaturage ko iyo batishimye nabo bataba bishimye.

Umuyobozi w’umurenge wa Mayange Sebarundi Ephraim yavuze ko iyo bamenye ikibazo bagerageza kugishakira umuti ariko kigacyemuka biciye mu nzira izo arizo zose zishoboka.

Yagize ati:”ikibazo cyarambirana kubera ko kitazwi ariko iyo tukimenye turagerageza tukagicyemura mu buryo burambye kandi twese ari uwari ugifite akishima akanezerwa Natwe bikaba gutyo kuko biri mu byo dushinzwe, twimitse umuturage imbere mu byo Dukora byose.”

Yakomeje agira inama abaturage, imiryango muri rusange kubana neza maze ibibazo bafite bigacyemurirwa hafi amazi atararenga inkombe. Avuga ko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda zitandukanye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Inkuru bifitanye isano:<Bugesera:Amakimbirane yo mungo yatumye umugabo amara imyaka isaga 15 arara ku mifuka

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW.

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 4 years