Bugesera: Bamwe mu baturage bo mumudugudu wa Karumuna barasaba ko ubuyobozi bwahagurukira ibibazo byabo

  • admin
  • 25/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abaturage bo mu mudugugudu wa karumuna Akarere ka Bugesera bamwe muri bo ubwo twabasangaga ahatwikirwa amatanura hafi y’ingo zaho babwiye muhabura.rw ko babangamiwe cyane n’imiriro ihakorerwa ndetse n’ibyobo bicukurwamo ibimba ry’amatafari, kuko bishobora guteza impanuka kubana babo cyane ko ariyo nzira bacamo bajya kuvoma mu gishanga cy’akagera, aha banavuga ko nta mazi meza bafite naho bayagura ijerekani igura amafaranga 200 ubushobozi ari buke ndetse aya mazi y’ibiziba bavoma bayakoresha muguteka , koga, kuyanywa n’ibindi dore ko ngo ari nayo mpamvu bahora kwa muganga.




Ibi byobo bitera impungenge abaturage baturiye amatanura

Uyu mubyeyi uvuye kuyavoma avuga ko iyi nzira ibatera impungenge zabana babo batuma kuvoma, iyo batinzeho gato igishyika kimwica atekereza ko abana be baba baguye muri ibi byobo bicukurwa igihe babumba amatafari agira ati:” ese kuba natuma umwana nkagaruka nange nkajyayo kureba ko ntacyo yabaye kandi nitwa ko namutumye ubwo inyungu irihe ko ngaruka nange nkigirayo? Rwose badufashe babisibe kandi barekeraho gutwika biratubangamiye.




Umubyeyi twasanze ava kuvoma(photos Snappy)

Gusa abaturage banavuga ko kuba ikibazo cyabo kidakemurwa biterwa n’uburangare bw’abayobozi b’Akarere kabo kuko ntaho batakigejeje mu karere.

Umuyobozi w’umudugudu wa karumuna Marcel Murigande avuga ko iki kibazo ntabuyobozi bw’Akarere butakizi kandi ko akibona nkuburangare kurusha uko cya kwitwa ikiza igihe giteje abaturage ibibazo. Ariko nubwo uyu muyobozi ndetse n’abaturage bavuga ko Akarere kazi iki kibazo , umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko ntacyo bari bazi ariko aho bakimenyeye bagiye kugikemura.




Umuyobozi w’akarere bwana Rwagaju Louis

Abaturage ntibatinya kuvuga ko imikorere mibi y’Akarere kabo yaba ariyo ntandaro yo gusubira inyuma mu kwesa imihigo aho mu mwaka ushize wa 2014 kari kumwanya wa 13 none uyu mwaka wa 2015 kaje ku mwanya wa 25 mu kwesa imihigo mu turere 30 tugize u rwanda.

By Mutoni Brenda

  • admin
  • 25/08/2015
  • Hashize 9 years