Bugesera: Afunzwe akekwaho Gusambanya Umwana w’Umunyeshuri amushutse

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years
Image

Rugamba Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karumuna, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama ,Akarere ka Bugesera, Ufite imyaka 29 y’amavuko. akaba yaramaze imyaka irenga 8 arinda igipangu cy’uwitwa batungwanayo Jamvier bivugwa ko yahunze Igihugu , ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamata akekwaho icyaha cyo Gusambanya Umwana w’Umukobwa ( Umunyeshuri) Uwera Belyse mu ijoro ryo Kucyumweru.

Ku Cyumweru ahagana mu ma saa mbiri na saa tatu, tariki ya 23 /10/2016 nibwo Rugamba jean Bosco yafashwe acyekwaho gusambanya umwana w’ Umukobwa urihagati y’imyaka 16- 17 y’amavuko ndetse akaba ari n’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatanu ,mu mashuri abanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nzanzumuhire Emmanuel, yabwiye Muhabura.rw ko Rugamba Jean Bosco yafashwe ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 23, Akekwaho gusambanya umwana w’Umukobwa uri munsi y’imyaka 18 w’imfubyi ndetse akaba ari n’ Umunyeshuri.

Yagize ati: “ Ni koko Rugamba afungiye kuri station ya Police ya Nyamata akekwaho guhohotera umwana w’umunyeshuri ku buryo butemewen’amategeko, yego abaturanyi be nibo bamushyize ahagaragara ,ubu ari mu maboko ya police haracyakorwa iperereza, twe nk’ubuyobozi dutegereje icyizava mu iperereza rya Police nitugira andi makuru tumenya tuzayabatangariza

Nsabimana Loger,Umwe mu Baturanyi ba Rugamba, akaba n’inshuti ye ya hafi, ari nawe wabonye ayo mahano, nk’intore yatojwe indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga Umunyarwanda ,maze akanga guhishira icyaha maze agahitamo kubibwira ubuyobozi ndetse na Muhabura.rw adatinya guhishira ukuri nkintore yatorejwe Iwawa.

Yagize ati: “Ubwo najyaga kureba Rugamba ahagana mu ma saa mbiri hashyira saa tatu ngo ampe ibikoresho by’ubw’ubatsi nari namutije y’ubaka, nasanze urugi rukinze ndakomanga mbura unkingurirara. nibwo nahuye n’umuhungu witwa Jamvier agiye kugura isabune kumuhanda mubwirako naza anyura kwa Rugamba akamumpera inyundo kuko narimvuyeyo mubuze. ubwo janvier yagiye kumureba asanga arikumwe n’umwana w’umukobwa w’umuturanyi yanze kuva murugo, yaraje arabimbwira njya kureba nsanga nibyo koko, Ahubwo arimo kwitegura gutoroka. nahise mburuza umuturanyi w’inshut iyacu musaba guhamagara ubuyobazi nanjye nguma kuri Rugamba ngo adatoroka.

Uwitwa janvier akaba arinawe Nsabimana yari atumye kwa Rugamba kumuzanira Inyundo yabwiye Muhabura.rw ko yavuye kugura isabune kuwitwa Jose hanyuma akanyura kwa Rugamba Agasanga mu nzuye harimo umwana w’umukobwa arikumwe na Rugamba. yagize ati:’’ yahise abwira ngo ni mwingingire umukobwa asohok,e kowe agiye kureba uwitwa Muramira yari yahaye urugi rwo kugura ngo amuhe amafaranga yari yamusigaye mo! nahise nihuta mbibwira Loger ibyo mbonye kuko nabonaga ashaka amafaranga yogutoroka kuko n’ubundi yari yamaze kugurisha urugi’’

Kuruhande rwabarera Umwana bo bavuga ko batabimukekeraga kuko Rugamba ba mufataga nk’umuvandimwe! kuko ariwe wa bubakiraga kandi bumvaga atabitinyuka. Nyina wabo w’umwana wafashwe witwa Nyirakanyana yavuze ko yategereje Umwana ndetse akanamushakisha akamuburaagakekako yagiye kwa benewabo nkuko bisanzwe Ati:’’ Nategereje umwana ndamubura ndashakisha nke kako yagiye kwabene wabo nkuko bisanzwe ,sinumvaga ko rugamba yakora ibintu nkibi ndatunguwe pee! ariko numvaga abana babivuga ariko nkumva ari nkibikino by’abana bavuga kuko yisanzura mu rugo kandi yari inshuti yacu’

Aka gace kandi kakaba gakunze kugaragaramo ibibazo nk’ibi by’abana baterwa inda aba ndi bagashaka bakuwe mu mashuri, ndetse bikanavugwa ko ubuyobozi bubigiramo uruhare ndetse n’ umwete muke,ndetse n’abaturage bakanga gutanga amakuru nkana ari nabyo bitera kwiyongera kw’ibibazo nk’ibi.

Bamwe mu baturage badutangarije ko, ibikorwa nk’ibi bimaze kwibasira aka gace nyamara ubuyobozi bwaho ntibugire icyo bukora, dore hari n’undi mwana Witwa Bampire Esiteri w’Umugabo bita Bakinahe w’imyaka 17 wigaga mu wa mbere( (9 years), wagiye kwishyingira nyamara ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho hari n’undi mwana wahohotewe n’umukozi wo mu bashinwa maze aho kugira ngo ubuyobozi bukemure ikibazo ahubwo bukakirengagiza.

Ibindi ngo ni nk’umugabo bari bakunze kwita Alias pandagare wagiye kwinjira umugore maze akanasambanya akana ke kagakobwa k’imyaka 4, maze nawe agacika atagejejwe imbere y’amategeko . ibyo byose kandi ngo biba ubuyobozi bubizi ndetse ntibugire icyo bukora ahubwo bukagira uruhare mu kusibanganya ubwo bugizi bwa nabi. Si ubuyobozi gusa dore ko n’abaturage nabo batinya kwiteranya ngo batange amakuruy’abagizi ba nabi ari byo intore Nsabimana loger yanze maze ahitamo kudahishira mu genzi we mu makosa dore ko byaba ari nk’ubufatanya cyaha.

Umuvugizi wa police mu ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel akaba yatangaje ko ataramenya ayo makuru gusa ko agiye gukuirkirana icyo kibazo “Ntago nari namenya icyo kibazo gusa jyiye kugikurikirana, nzabagezaho amakuru mu minsi itaha“.

Nk’uko amategeko abiteganya, Rugamba Jean Bosco aramutse ahamwe ni Icyaha yahanishwa n’ingingo y’191 y’igitabo mpana byaha ivuga ko “ umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko


Iki cyaha gi cyekwa cyabereye aha kuwitwa Batungwanayo Janvier bivungwako yahunze igihugu

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years