Bugesera : Abatwara amagare barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda no kugira uruhare ku mutekano

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Abatwara amagare bakorera mu mirenge ya Ntarama, Nyamata na Mayange bo mu karere ka Bugesera bibumbiye mu makoperative yitwa Cooperative de transport des velos de Nyamata ( COTRAVENYA) na Novel company Apparent (NCA) bagera kuri 400 bakoranye inama n’ ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano muri ako Karere, Assistant Inspector of Police(AIP) Cyprien Uwitonze abasaba kujya batwara neza, bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakagenda neza mu muhanda kugirango babungabunge ubuzima bwobo, ubwabo batwara nabakoresha inzira nyabagendwa muri rusange ndetse nibyabo.

Ibi akaba yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama mu nama yabahuje mu murenge wa Nyamata, mu kigo cy’urubyiruko cya Bugesera.

AIP Uwitonze akaba yavuze ko ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi aribwo bwafashije mu gukumira ibyaha mu karere.

Yagize ati, ‘‘Twese dushyize hamwe imbaraga zacu dushobora kurwanya impanuka. Ntabwo Polisi yonyine ariyo mugomba guharira kurwanya impanuka zo mu muhanda ahubwo buri wese afite uruhare mu kurwanya no gukumira uwo ariwe wese utubahiriza amategeko y’umuhanda.’’

Yasabye abitabiriye inama guha agaciro ubuzima bwabantu batwara ahubwo bagatungira agatoki Polisi abishora mubikorwa bibi kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Yakomeje asaba abatwara amagare kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko mwinshi, kuvugira kuri telefoni batwaye kandi bakirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bw’ikinyabiziga batwaye.

Yagize ati: ‘‘Mwibuke ko impanuka idateguza, ariko nimwubahiriza amategeko y’umuhanda muza rokora ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abagenzi mutwara.’’

Uwizeyimana Janvier, uyobora COTRAVENYA we, yabasabye kwirinda kunywa ibiyobywabwenge birimo za Kanyanga , Blue Sky , chief Waragi n’urumogi.

Yabibukije ko bagomba kugira amakenga y’abantu batwara ndetse n’imizigo baba batwaye.

Michel Kwizera umwe mubitabiriye inama akaba yavuze ko kuriwe iyi nama ari ingira kamaro kuko yamwibukije uruhare rwe mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo n’impanuka zibera mu muhanda.

Muri iyi nama kandi, bakanguriwe kugira amagare yujuje ibyangombwa no kwambara amajire y’akazi , kwirinda ko abatari muri koperative babakoreramo, kugira isuku,kwirinda imyitwarire mibi n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Sida, kwitabira izindi gahunda za Leta zirimo umuganda no kugira mitiweli n’ibindi

Abatwara amagare barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda no kugira uruhare ku mutekano

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years