Bugesera: Abanyamahanga usanga bifuza kuza gutembera mu Rwanda-IGP Dan Munyuza

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabwiye abapolisi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera ko umutekano u Rwanda rufite ari wo ntandaro y’amajyambere rumaze kugeraho.

Ibi yabivuze mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 ubwo uyu muyobozi mukuru wa Polisi yatangiraga uruzinduko rw’akazi asura imitwe yose ya Polisi ikorera mu gihugu, akaba yahereye mu Ntara y’Iburasirazuba. Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza arahura n’imitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi ntara, ni uruzinduko rwatangiriye mu Karere ka Bugesera aho yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 200.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganiraga n’abapolisi, yabashimiye uko bitwaye umwaka ushize wa 2019, aho Polisi y’u Rwanda muri rusange yaranzwe no gukorana umurava, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byanatumye igihugu gikomeza kugira umutekano usesuye.

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko umutekano u Rwanda rufite ari wo soko y’iterambere n’amajyambere birimo kugerwaho. Yabwiye abapolisi ko, nk’abantu bashinzwe kugira uruhare muri uwo mutekano, bagomba guhora barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwitanga kuko ari byo bizabafasha gukomeza kurinda abaturarwanda n’ibyabo ndetse bagakomeza kubumbatira uwo mutekano.

Ati: “Abanyamahanga usanga bifuza kuza gutembera mu Rwanda, inama zitandukanye zibera hano mu Rwanda, byose ntibiva ku busa ni ukubera umutekano dufite. Uwo mutekano muba mwawugizemo uruhare, ubwitange no kugira indangagaciro z’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, kubaha abaturage ndetse n’abayobozi babakuriye, ibi kandi murabisanganywe icyo musabwa ni ukubikomeza.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abapolisi kujya bagira intego n’icyerekezo buri uko umwaka utashye ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: “Nk ’uko igihugu kigira imihigo n’icyerekezo kiba gishaka kugeraho, namwe mugomba kugira imihigo n’icyerekezo cy’ibyo mushaka kugeraho, mwiteza imbere ndetse muteza imbere imiryango yanyu, igihugu na cyo kizaba giteye imbere.”

Yakomeje akangurira abapolisi kwirinda kujya mu bikorwa bibatesha agaciro, bakibuka ko baba bambaye ibendera ry’igihugu, abasaba kuba urugero rwiza mu baturage.

IGP Munyuza yakomoje no kuri bamwe mu bagizi ba nabi bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda umwaka ushize wa 2019 ariko bagasanga igihugu kirinzwe neza.

Uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi yarutangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, rukazakomereza no mu zindi ntara, akaba ari uruzinduko ruba buri ntangiriro z’umwaka. Ni uruzinduko afatanya n’abayobozi bakuru bungirije muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bapolisi bakuru.

Ni uruzinduko rugamije guhura n’abapolisi mu mitwe itandukanye bakoreramo hirya no hino mu gihugu bakaganira ku ngingo zitandukanye, byose biri mu murongo wo gukomeza kunoza akazi, ikinyabupfura no gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga buhora buranga Polisi y’u Rwanda

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years