Bugarama: Police yarashe yica 3 bakekwaho ihuriro n’Iterabwoba

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu karere ka Rusizi Umurenge wa Bugarama Akagali ka Nyange muri iki gitondo Police y’u Rwanda yarashe ku bantu batandatu bageragezaga guhunga hapfa batatu. Aba ngo ni abari baraje muri aka karere kwigisha imyemerere y’ubuhezanguni na Jihad biganisha ku iterabwoba nk’uko byemezwa na Police.

Spt Sano Nkeramugaba umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi yatangaje ko Police yamenya amakuru y’abantu bari kwigisha imyemerere iganisha ku iterabwoba mu Bugarama maze muri iki gitondo Police izindukirayo kubata muri yombi.

Police ngo yagiyeyo ifite amakuru y’ahantu baherereye isanga bikingiranye mu nzu, babasabye gusohoka maze ngo bane basohoka biruka bashaka gucika bararaswa.

Muri aba bane batanu bari abagabo umwe ari umugore.

Spt Sano avuga ko mu barashwe batatu bahise bapfa umwe agakomereka.

Abandi babiri bagumye mu nzu batawe muri yombi. Bose ngo bemera ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba kandi bigishaga amatwara yayo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years